Uncategorized Urukundo

Abasore: Dore icyo wakora mu gihe wandikira umukobwa umukobwa ukunda ntagusubize

Spread the love

Ese ibi byigeze bikubaho? Niba uri hano ndizera ntashidikanya ko byakubayeho nibura rimwe mu buzima. Ni ibintu buri mugabo wese ahura na byo kuba yaba arimo gutereta umukobwa basanzwe bandikirana ariko rimwe yamwandikira ntamusubize.

Ibi mu by’ukuri ni ibisanzwe kandi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi gusa guceceka igihe kirekire bishobora gutera umugabo guhangayika no kwibaza icyo yakora gusa ugira amahirwe kuko tugiye kukugezaho uburyo 6 bwa kigabo wakemuramo iki kibazo.

Dore ibintu 6 wakora niba wandikira umukobwa ukunda ntagusubize:

1. Reka kwihutira kumwoherereza ubundi butumwa

Ikintu cya mbere ugomba kwirinda ni uguhita umwoherereza ubutumwa ari na ryo kosa abagabo benshi bakora. Haba n’ubwo usanga bahita bohereza ubundi butumwa bijujuta, batukana cyangwa se bugaragaza uburakari bagize nyamara ushobora gusanga we yari agitekereza igisubizo kiza yaguha, cyangwa se afite akazi kenshi, ari kumwe n’incuti ze, cyangwa wenda na telefoni atayifite.

Impamvu zose zaba zabimuteye gerageza kwirinda kubigira birebire ahubwo tegereza amasaha make yewe ni biba ngombwa utegereze iminsi wenda nka 2 mbere yo kugira ikindi kintu icyo ari cyo cyose umubwira. Haba ubwo uzajya kubona ubone aragushubije.

2. Mwoherereze ubutumwa busaba igisubizo byanze bikunze

Usobora kumubaza ikibazo ku bintu runaka bibaye ngombwa byaba bisa n’ibyihutirwa. Ibi n’ubwo bimutumirira kugusubiza bishobora no kuguha amahirwe yo kumumenya birushijeho.

Urugero rw’ibintu ushobora kumubaza:

“Umunsi mwiza. Haba hari gahunda ufite muri weekend?”

“Wambwiye ko ukunda gutembera. Ese wari wagera ku Kivu?”

3. Gerageza kumuvugisha unyunze ku mbuga nkoranyambaga ze

Wari wasubiza ubutumwa wandikiwe mu mutwe wawe gusa utiriwe wandikira uwari wabukoherereje? Ibi biba ku bantu benshi ugasanga atekereza ko yagusubije kandi wapi.

Niba amaze iminsi irenga 2 ataragusubiza gerageza kumuvugisha unyuze ku mbuga nkoranyambaga ze niba azifite. Muri iki gihe byorohera abantu gusubiriza ku mbuga nkoranyambaga kurusha gusubiza ubutumwa bwoherejwe kuri telefoni.

Ibi bizagufasha kumenya niba ariko kukwihorera abishaka cyangwa niba afite impamvu ifatika ituma adasubiza.

Gerageza kumwoherereza akantu gasekeje kuri snapchat, whatsapp… maze urebe niba adasubiza.

4. Gerageza kubyiyibagiza

Gutegereza igisubizo biragora cyane kugirango ubishobore rero bitakugoye ni ukugerageza gushaka ibintu bituma uhuga ukareka kubitekerezaho. Sohoka urebe ibintu bishimishije ukora nko gukina n’incuti, jya kureba umupira, sura umuryango…

5. Ganira n’izindi ncuti zawe

Kugira undi muntu muganira ni ibintu by’ingenzi byagufasha kwihugenza mu gihe umukobwa ukunda cyangwa wifuza ko akubera incuti atarimo kugusubiza.

Koresha uyu mwanya mu gushimira incuti zawe ibyo zagezeho ibi bizagufasha kumara igihe nta guhangayikishwa no gutegereza igisubizo.

6. Garagaza ikinyabupfura

Niba warategereje iminsi 2,3 ukabona ntasubiza geregeza kumwegera umubaze niba ugifite umwanya mu buzima bwe.

Nakubwira OYA uzaba umenye uko byifashe maze uhagarike kumara igihe cyawe umutekerezaho wibaza icyo atekereza.

Cyangwa azakubwira ko wenda amaze igihe ahuze cyangwa indi mpamvu yatumaga atabasha kugusubiza maze ubyuririreho mukomeze ikiganiro.

Ese byigeze bikubaho? Wabyitwayemo ute? Tanga igikerezo mu mwanya wahariwe ibitekerezo uri munsi y’iyi nkuru. Ntiwibagirwe gukora share kuko ari inkunga ikomeye kuri twe.


Spread the love