Utuntu n'utundi

EU yavuze ko itewe impungenge n’intwaro zikomeye ziri gukoreshwa mu ntambara ya Congo harimo izihanura indege na za Drone

Spread the love

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku wa Mbere watangaje ko utewe ubwoba n’ikoreshwa ry’intwaro zigezweho mu ntambara yo muri RDC, zirimo za ‘drone’ z’intambara na misile zifite ubushobozi bwo guhanura indege.

EU mu itangazo yasohoye yagaragaje ko ikoreshwa ry’izi ntwaro ryerekana ko intambara irushaho kumera nabi.

Ku wa Mbere imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC mu bice bya za Teritwari za Masisi na Rutshuru.

EU ivuga ko kwiyongera kw’iyi mirwano kurimo gutera kwiyongera kw’ibibazo by’ubuhunzi, ubugizi bwa nabi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

EU ivuga kandi ko kwisuganya mu bya gisirikare no gukoresha ziriya ntwaro zigezweho ari “ibintu biteye ubwoba mu guha indi ntera aya makimbirane no kumera nabi kw’ibintu by’umwihariko hafi [y’imijyi] ya Sake na Goma”.

Uyu muryango wongeye gushimangira ko “nta gisubizo cya gisirikare” kizaboneka kuri iyi ntambara, ko ahubwo igisubizo gishoboka ari “icya politiki cyonyine” kigomba kugerwaho “mu biganiro bifunguye hagati ya RDC n’u Rwanda mu gukemura impamvu nyamukuru z’iyi ntambara”.

Hashize imyaka hari imihate itandukanye yo gusoza iyi ntambara binyuze mu nzira y’ibiganiro, gusa kugeza ubu nta musaruro uragerwaho.

EU ivuga ko inzira zisanzweho nk’iy’ibiganiro bya Luanda na Nairobi “zigomba gushyirwa mu bikorwa” mu gusoza iyi ntambara.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe igaragaza impungenge z’uko RDC isa n’iyivanye mu biganiro bigamije guhoshya amakimbirane, ahubwo igahitamo kwifashisha ingufu za gisirikare no gukomeza imikoranire n’umutwe wa FDLR.

EU mu itangazo ryayo yavuze ko isaba RDC n’abandi bo mu karere babirimo “guhagarika ubufasha bwose no gukorana n’umutwe wa FDLR, ufite imizi yawo muri jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro”.

Uyu muryango wanavuze ko wamagana “ubufasha u Rwanda ruha M23 no kuba ingabo zarwo ziri ku butaka bwa DRC”, urusaba kubuhagarika no gucyura ingabo zarwo.


Spread the love