Utuntu n'utundi

Ghana: Perezida yaburiwe ko gusinya itegeko rihana abatinganyi bizashyira iki gihugu mu kaga

Spread the love

Minisiteri y’imari ya Ghana yashishikarije perezida w’icyo gihugu kudashyira umukono ku mushinga w’itegeko rihana abatinganyi wateje impaka, wemejwe n’inteko ishingamategeko mu cyumweru gishize.

Iyo minisiteri yaburiye ko iki gihugu, cyo muri Afurika y’uburengerazuba, gishobora gutakaza miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika y’inkunga ya Banki y’Isi mu myaka iri hagati y’itanu n’itandatu iri imbere.

Uwo mushinga w’itegeko uteganya igifungo cy’imyaka itatu ku muntu uwo ari we wese uvuze ko ari umutinganyi n’imyaka itanu y’igifungo ku kwamamaza ibikorwa by’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBT+.

Ghana yugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu ndetse mu mwaka ushize ikigega cy’imari ku isi (IMF/FMI) cyayihaye imfashanyo y’ingoboka kugira ngo ibintu bitazamba kurushaho.

Hari impungenge ko icyuho icyo ari icyo cyose mu nkunga ya Banki y’Isi n’abandi baterankunga, cyakoma mu nkokora ibikorwa byo kuzahura ubukungu bw’iki gihugu.

Mu buryo budasanzwe na gato, uko kuburira perezida kwa minisiteri y’imari kwahishuriwe ibitangazamakuru byinshi, birimo na BBC.

Minisiteri y’imari igira inama Perezida Nana Akufo-Addo kuba aretse gushyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko kugeza igihe Urukiko rw’Ikirenga ruzafatira icyemezo niba uwo mushinga w’itegeko ujyanye n’itegekonshinga.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze ibirego mu rukiko na mbere yuko uwo mushinga wemezwa n’inteko ishingamategeko, ariko bishobora gufata igihe mbere yuko usuzumwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida wa Ghana afite igihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kwakira uwo mushinga w’itegeko kugira ngo afate icyemezo niba yawushyiraho umukono ugahinduka itegeko kandi niba atabikoze, afite iminsi 14 yo gutanga impamvu zabimuteye.

Nubwo uwo mushinga w’itegeko ku burenganzira bukwiye ku mibonano mpuzabitsina y’abantu n’indangagaciro z’umuryango wa Ghana (Proper Human Sexual Rights and Ghanaian Family Values Bill) wemejwe n’inteko ishingamategeko ku wa kane ushize, ntabwo urohererezwa perezida ngo awemeze.

Amakuru avuga ko Perezida Akufo-Addo arimo gukorana inama na minisiteri zikomeye n’abaterankunga, mu rwego rwo gusuzuma ingaruka uwo mushinga w’itegeko ushobora guteza.

Amerika, Ubwongereza n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze kwamagana uwo mushinga w’itegeko, washyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana.

Mu mwaka ushize, Banki y’Isi yatangaje ko izahagarika inguzanyo nshya kuri Uganda, kubera ishyirwaho ry’itegeko rihana abatinganyi, rikaze cyane kurusha n’iryemejwe n’inteko ishingamategeko ya Ghana.

Umuvugizi wa IMF yavuze ko adashobora kugira icyo avuga ku mushinga w’itegeko utarashyirwaho umukono ngo uhinduke itegeko, ariko avuga ko “ugutandukana [kuba abantu batandukanye] no kudaheza ni indangagaciro IMF yemera”.

Muri uyu mwaka wonyine, Ghana ishobora gutakaza inkunga ya miliyoni hafi 850 z’amadolari y’Amerika (miliyari 1Frw).

Abategetsi bavuga ko ibyo byagira ingaruka zikomeye ku bukungu busanzwe bujegajega, bikagabanya ingano y’amafaranga y’amahanga (ama-devise) Ghana ifite mu bubiko, ndetse bigahungabanya ikigero cy’ivunja n’ivunjisha.

BBC


Spread the love