Utuntu n'utundi

M23 yatangaje intsinzi i Katsiro na Mabenga aho yatsinze ingabo za FARDC n’abo bafatanyije

Spread the love

Umutwe wa M23 watangaje ko wavugutiye umuti ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi Ku wa Mbere.

Ni imirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi (Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho) uhereye mu gitondo cya kare.

M23 ishinja ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abazalendo, Abacancuro, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC gutera ibirindiro byayo.

Uyu mutwe biciye mu bavugizi bawo (Lawrence Kanyuka wa Politiki na Lt Col Willy Ngoma wa gisirikare), wemeje ko imirwano yo ku wa Mbere yasize ukubise ahababaza ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa.

Kanyuka yifashishije urubuga rwe rwa X, yaraye atangaje ko FARDC, FDLR, Wazalendo, abacancuro, Ingabo z’u Burundi na SADC “bakubitiwe i Katsiro no mu nkengero zaho. Bataye ku rugamba intwaro n’amasasu”.

Amafoto abavugizi ba M23 bashyize hanze yerekana imbunda ziganjemo izo mu bwoko bwa AK-47 uyu mutwe yamburiye FARDC n’abambari bayo ku rugamba.

M23 kandi yemeje ko ku wa Mbere yakubitiye umwanzi mu mirwano yabereye i Mabenga.

Amakuru kandi avuga ko uyu mutwe wigaruriye agace ka Nyanzale (iwabo wa Gen Sultani Makenga), nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abarwanyi bawo n’ingabo za leta.


Spread the love