nikki haley michigan gty lv 240226 1708977309285 hpmain 16x9 1
Utuntu n'utundi

Uwari uhanganye na Trump ku mwanya wo guhagararira aba Repubulikani mu matora ya Perezida yamuhariye

Spread the love

Kuri uyu wa gatatu, Nikki Haley wahoze ari guverineri wa Carolina y’Amajyepfo yatangaje ko avuye mu guhatanira kuba perezida wa Amerika,

Ati: “Igihe kirageze ngo mpagarike kwiyamamaza. Navuze ko nashakaga ko amajwi y’Abanyamerika yumvwa. Narabikoze. Ntabwo nicuza.”

Ibi Haley yabivugiye ahitwa Charleston muri South Carolina,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gutsindwa bimwe mu byiciro biheruka byo gushaka umukandida Perezida.

Haley yashimye Trump mu ijambo rye ariko ntiyavuga ko amushyigikiye ahubwo yavuze ko amwifuriza ibyiza.

Yavuze ko ubu bireba Bwana Trump “gushaka amajwi y’abari mu ishyaka ryacu ndetse no hanze yacyo batari bamushyigikiye”.

N’ubwo Madamu Haley atigeze abona amahirwe yo kumufasha guhagararira ishyaka ry’Abarepubulikani, yabonye amajwi menshi yaturutse mu badashyigikiye Trump.

Ikibazo gihari ubu ni ukumenya niba abamushyigikiye bagize kimwe cya kane cy’abatoye b’abarepubulikani mu matora y’ibanze mu ntara zimwe na zimwe, bazashyigikira Bwana Trump.

Icyakora Trump yatsinze Haley no mu ntara ya South Carolina yayoboye akayigiramo igikundiro.

Haley,yari ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’abibumbye,ubwo Trump yari Perezida.

Bwana Trump w’imyaka 77 yasigaye mu kibuga wenyine aho azahangana na Joe Biden w’imyaka 81 waherukaga kumutsinda mu matora yashize.

Aya matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.


Spread the love