ubumenyingiro
UbuzimaUtuntu n'utundi

Abarenga 1500 bashobora guhabwa buruse mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Spread the love

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imyigishirize ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, RTB, rwatangaje ko rugiye kwagura gahunda yo gutanga buruse ku biga mu mashuri yisumbuye aho abarenga 1500 bo mu miryango itishoboye bashobora kuzihabwa.

Ni gahunda igamije kongera ubumenyi no kuzamura ireme mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.

Yatangijwe mu 2023, ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’u Budage binyuze muri Banki y’Iterambere ya KFW.

Uretse gutanga amahirwe ku banyeshuri, iyo gahunda igamije no guteza imbere impano, kuzamura uburinganire muri ayo mashuri, guhindura ubuzima n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yagaragaje ko nibura muri iyo gahunda, abanyeshuri 4000 bazayungukiramo aho abazatoranywa bazahabwa ubufasha bwo gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye.

Imibare igaragaza ko yiyongereye kuko yavuye ku banyeshuri 218 bafashwaga mu igerageza ry’umushinga bakagera nibura ku 1500.

Yagaragaje ko abafashwa ari abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinze neza ibizamini bya leta by’umwihariko abaturuka mu miryango itishoboye.

Ati “Buruse igizwe n’ibintu bitandukanye, birimo kwishyurirwa amashuri, ubwishingizi, ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’urugendo n’ubundi bufasha bushingiye ku kwimenyereza umwuga no guhuzwa n’inganda.”

Yagaragaje ko abazarebwaho ari abiga mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo hibanzwe ku nzego eshatu z’ingenzi zirimo ubuhinzi n’amashyamba, inganda ndetse n’ubwikorezi.

Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuzuza neza imyirondoro yabo mu ikoranabunga ryifashishwa rya SDMS (School Data Management System) kuko ari ingenzi mu bizagenderwaho abanyeshuri batoranywa.

Umukunzi yagaragaje ko kuba abagenerwabikorwa bagomba kwiyongera hakwiye kuzamurwa umubare w’abafatanyabikorwa ngo iyo gahunda igere kuri benshi.

Kugeza ubu ibigo byashyizwe muri iyo gahunda ni 50 byo hirya no hino mu gihugu.


Spread the love