Inkuba yakubise umwangavu
Utuntu n'utundi

Kamonyi: Inkuba yakubise umukobwa w’imyaka 15 wari mu murima ahita apfa

Spread the love

Inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wari mu murima akura ibíjumba, ahita apfa.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 24 Werurwe 2024 mu Kagali ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Iyi nkuru yamenyekanye bivuye ku makuru yatanzwe n’umukuru w’umudugudu, aho yavuze ko nyakwigendera yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyamiyaga.

Ngo iyi nkuba ikimara gukubita, umubyeyi w’uyu mwana yirutse ajya kureba aho uwo mukobwa ari, agezeyo asanga umwana we yashizemo umwuka.

Akimara kwicwa n’inkuba, umurambo wahise ujyanwa mu rugo aho yabanaga na nyina umubyara na Nyirakuru.

Umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga ushinzwe ubutegetsi, Dusenge Didier, yemereye IGIHE iby’iyi nkuru, avuga ko mu mvura yaguye ejo muri uwo murenge, yanagaragayemo inkuba yakubise umwana w’umukobwa.

Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugahita rutanga uburenganzira bwo kuba yashyingurwa.

Ati “RIB yahise itanga uburenganzira ngo abe yashyingurwa, ariko kubera ko bwari bwije, bishobora gukorwa ku wa 25 Werurwe 2024.’’


Spread the love