muhire kevin yatanze umupira uvamo igitego cya mbere u rwanda rwatsinze madagascar 16e13
ImyidagaduroInkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Muhire Kevin yavuze itandukaniro riri hagati ya Torsten na Carlos yasimbuye

Spread the love

Muhire Kevin yagaragaje igitsure nk’itandukaniro riri hagati y’umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler, ndetse na Carlos Alós Ferrer yasimbuye.

Ni imikino yitwayemo neza ndetse akomereza no ku ya gicuti yabereye muri Madagascar aho yafashije abakinnyi be kwitwara neza imbere ya Botswana bakanganya na ndetse na Madagascar bakayitsinda ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino batsinzemo Barea, Muhire Kevin watanze umupira uvamo igitego cya mbere yari yakinishijwe ku ruhande mu gihe asanzwe akina hagati mu kibuga ndetse anasobanura impamvu nyamukuru yabyo.

Ati “Umutoza yabonye ko hose nahakina haba hagati no kuruhande, icya mbere nkatanga umusaruro ku Ikipe y’Igihugu. Ikinshimishije ni uko nawutanze nkuko nabyifuzaga. Turi mu nzira nziza kuko dushyize hamwe bivuze ko igihe cyose duteguye neza tubona intsinzi.”

Avuga ku itandukaniro ry’abatoza bombi basimburanye mu Amavubi, Muhire yashimangiye ko imitoreze itandukanye ya Torsten Frank Spittler irangwa no kugira igitsure kiri hejuru.

Ati “Bose bari abatoza beza ariko bitandukaniye ku gitsure cya Torsten. Icye kiri hejuru cyane kandi ibintu bye byose bigendera kuri gahunda. Navuga ko tujya gukina afite ibyo yateguye kandi iyo utabikoze uko yabikubwiye ntazuyaza ahita agukuramo.”

“Iyo tubikoze kandi umusaruro uraboneka. Ni umutoza uzi icyo ashaka kandi icyo gitsure aduha buri gihe kiradufasha kugira ngo tubone intsinzi.”

Muhire yasoje avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kwikura mu mitwe ko iyi intsinzi ibonetse iba yabagwiririye ndetse bagomba no kubashyigikira hanze y’ikibuga n’inyuma yacyo kugira ngo umusaruro mwiza ukomeze kuboneka.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Umudage Torsten Frank Spittler yahawe kuba umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda akayitoza mu mikino irimo n’iyo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Frank amaze gukina imikino ine mu Ikipe y’Igihugu, yatsinzemo ibiri anganya indi ibiri mu gihe ataratsindwa n’umwe. Kuva yatangira akazi nta gitego kirinjira mu izamu ry’u Rwanda ndetse rumaze kwinjiza bine.

Amavubi yiteguye gukina imikino ibiri ikomeye muri Kamena 2024 aho azakina na Bénin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Kugeza ubu iyi kipe iyoboye Itsinda C bifatanyije na Afurika y’Epfo, Nigeria na Zimbabwe.


Spread the love