Perezida Kagame kuri Vincent Karega
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Perezida Kagame yabwije ukuri Ububirigi bwangiye Amb. Karega guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

Spread the love

Mu Rwanda, Paul Kagame, Mu kiganiro na Jeune Afrique cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazohereza undi ambasaderi i Buruseli utari Vincent Karega, u Bubiligi bwanze ntibutange “ibisobanuro byumvikana”.

Perezida kagame yabwiye Jeune Afrique ati “Ubwo byari bigeze guhindura ambasaderi I Buruseli, twahisemo koherezayo Vincent Karega. Cyane cyane ko azi neza uko ibintu bimeze, kubera ko yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kandi azi neza u Burayi na Buruseli neza”.

Ubwo yabazwaga ku kuba Buruseli yaranze kwakira Karega, yagize ati “Nyuma y’igihe runaka, Bruxelles yatubwiye ko idashaka kumwemera, kandi ko ari ngombwa kohereza undi ambasaderi. Tubajije ibisobanuro, twabwiwe inkuru z’ibyabaye igihe Vincent Karega yari ambasaderi muri Afurika y’Epfo. Twasubije ko, kubera ko ibyo bitigeze bimugiraho ingaruka mu butumwa bwe muri DRC, bitagomba kugira ingaruka ku ishyirwaho rye mu Bubiligi…”


Spread the love