Umugabo yishe umugore we i Nyaruguru
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Nyaruguru: Umugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe

Spread the love

Umugabo witwa Rwakanagisi Nepomuscene w’imyaka 63, utuye mu mudugudu wa Banga, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we, witwa Mukeshimana Jeanne w’imyaka 38, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukubise ifuni mu mutwe.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira uwa 26 Werurwe 2024.

Bwiza.com yagiye aho ayo mahano yabereye iganira n’abaturanyi babo. Nk’uko bose babihurizaho ngo uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane akabije kandi amaze igihe kirekire. Aturuka ahanini ku businzi dore ko bose banywaga inzoga bakarenza. Uwo munsi amahano aba, ngo biriwe basangira inzoga bagera mu ijoro basinze. Umugabo yaje gutaha mbere y’umugore ageze mu rugo yinjira mu nzu arafunga.

Umugore atashye abura aho anyura aca mu idirishya ry’inzu ryari rifunguye. Akigera mu nzu umugabo yahise amukubita ifuni mu mutwe inshuro nyinshi aramwica.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Ejo biriwe basangira inzoga zirimo izo bita “donda ubwonko” basinze. Umugore yatashye mu ma saa mbiri asanga umugabo yafunze imiryango yose, ariko idirishya rimwe rifunguye, rirangaye. Umugore yafashe umwana yari ahetse amuhereza umwana mukuru wari mu nzu anyuze mu idirishya. Nawe aca muri iryo dirishya yinjira mu nzu. Akigera mu nzu umugabo ahita amukubita ifuni aramwica. Ako kana gakuru niko kakinguye gasohoka gataka turatabara dusanga umugore afite igikomere kinini mu musaya yapfuye. Ifuni irambitse iruhande rwe.”

Undi muturanyi nawe yagize ati”Twumvise induru mu ijoro turatabara. Tuhageze dusanga umugabo yamaze kwica umugore amukubise ifuni mu mutwe, duhita tumufata. Bari basanganywe amakimbirane kuko bombi bari abasinzi. Nta nzoga isembuye batanywaga: za “donda ubwonko”, inzagwa, byose banywaga. Mbese bari abasinzi ku rwego rwo hejuru. Hari ubwo basangirana, cyangwa umwe akanywa ukwe, bagahura bashihurana, Bahoraga hasi hejuru. No mu muhanda baharwaniraga. Umugabo aherutse no gufungwa azira guhohotera umugore we, ariko aza gufungurwa agirwa inama.”

Umuturanyi ateruye umwe mu bana ba Rwakanagasi Nepomuscene

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Aphrodis Nkurunziza, yamaganye igikorwa nk’icyo cy’ubunyamaswa, yihanganisha kandi umuryango wagize ibyago. Gitifu Nkurunziza yagize ati “Turihanganisha umuryango wabayemo ibyago, Turasaba abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kandi n’aho yagaragaye bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha. Kwica uwo bashakanye nta nyungu irimo uretse kugira abana imfubyi no kongera ibibazo mu muryango. ”

Gitifu yongeraho ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Werurwe, hateganijwe inama muri uwo mudugudu wa Banga yo kongera kwigisha.

Rwakanagisi Nepomuscene, wahise ashyikirizwa inzego z’umutekano, agize imfubyi abana be batatu b’abakobwa: umukuru w’imyaka 6, undi w’imyaka 3 n’uruhinja rw’amezi 9.
Domice Gasarabwe


Spread the love