Ingabo za SADC zavuye muri Cabo Delgado
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Ingabo za SADC ziyemeje kuva muri Cabo Delgado kubera impamvu ikomeye

Spread the love

Ubuyobozi bw’Umuryango wa SADC bwatangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, zizava muri iki Gihugu bitarenze Nyakanga mu 2024, kubera ikibazo cy’ubushobozi buke mu by’amafaranga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo,yabitangarije itangazamakuru nyuma y’ibiganiro Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yagiranye na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema uyoboye SADC.

Yagize ati “SAMIM ifite ibibazo by’ubukene. Natwe tugomba kwita ku ngabo zacu rero ntitwabasha kwishyura ingabo za SAMIM. Ibihugu byacu ntabwo byashoboye gutanga imisanzu ihagije.”

Macamo yatangaje ko uretse n’ibibazo by’ingengo y’imari nke, SADC yahisemo gushyira imbaraga mu butumwa bw’ingabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko SADC yumva muri Mozambique umutekano waragarutse ku buryo hatagikeneye imbaraga za gisirikare nko mu Burasirazuba bwa RDC, ahabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro yica abaturage kandi igahanganira amabuye y’agaciro.

Ubutumwa bw’Ingabo za SADC n’abapolisi bwiswe ‘SAMIM’.Aba bageze mu gace ka Pemba muri Mozambique muri Kanama 2021.

Ikibazo cy’umutekano muke muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zivuga ko zigendera ku matwara ya Islam zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

Ingabo n’abapolisi ba SADC boherejwe muri icyo gihugu gufatanya mu kurwanya iterabwoba n’izi ntagondwa.

Aba bahasanze ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ziri gukora akazi gakomeye aho zirukanye ibyihebe zigarura amahoro mu ntara zimwe na zimwe.


Spread the love