Ibyo kwirinda igihe witegura gukora imibonano
UbuzimaUrukundo

Dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora igihe witegura gutera akabariro

Spread the love

Gutera akabariro bifitiye akamaro gakomeye umubiri nko gutuma umutima ukora neza, kugabanya umunaniro ukabije, kugabanya umuhangayiko, kugabanya uburibwe mu mubiri.

. Ibintu bibi ugomba kwirinda gukora mbere y’imibonano mpuzabits1na

. Ntuzakore ibi bintu mbere yo gutera akabariro

Nyamara hari ibikorwa bigaragara nk’ibisanzwe bishobora gutera ingaruka mbi zikomeye mu gihe bikozwe mbere cyangwa nyuma y’iki gikorwa.

Uyu munsi iwacumarket.xyz igiye kukugezaho ibikorwa ugomba kwirinda gukora niba witegura gutera akabariro n’umukunzi wawe:

1. Kwirinda kurya ibiryo bikomeye n’ibirimo urusenda rwinshi

Ibiryo bikomeye ni ukuvuga ibiryo bitinda mu nda kuko igogorwa ryabyo rigoye. Urugero nk’ibijumba, imyumbati…

2. Kogosha insya

Niba witegura iki gikorwa irinde kogosha insya kuko bishobora kukongerera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabits1na.

3. Gusinda

Kunywa inzoga nyinshi ku mugore bishobora kugabanya amavangingo, kugabanya ubushake bwo gutera akabariro,… Naho ku bagabo bishobora gutuma ananirwa kugumana umurego, kurarangiza vuba, …

4. Gukora siporo y’umurengera

Siporo ni nziza ariko iri mu rugero. Siporo nyinshi ituma umubiri ucikamo igikuba(stress) ibi bikaba byatuma umuntu abura ubushake cyangwa se umurego ukagabanuka ku bagabo.

5. Koza imbere mu gits1na

Ibi ni ku bagore. Igits1na gore gifite uburyo karemano bwo kwiyoza cyo ubwacyo imbere. Iyo umuntu rero agerageje kozamo imbere aba ari kugabanya za bacteria nziza zibamo zishinzwe kurwanya indwara zizwi nka infections. Urumva rero kubikora mbere yo gutera akabariro byo ni bibi cyane kurushaho kuko uba wiyongereye cyane ibyago byo kuba wazirwara. Niba wifuza kuba wisukuye, karaba bisanzwe, wiyuhagire ubundi woze imyanya y’inyuma gusa nabwo ukoresheje amazi gusa.

 


Spread the love