Eddy Kenzo yaherekeje Min Phiona Kurahira
ImyidagaduroUbuzimaUtuntu n'utundi

Eddy Kenzo waherekeje Min.Phiona bivugwa ko bakundana mu muhango wo kurahira yahishuye uko yiyumva

Spread the love

Umuhanzi Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro bari kuvugwa mu rukundo mu muhango wo kurahira wayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yavuze ko yishimiye guherekeza Minisitiri Phiona Nyamutoro mu kurahira ndetse amumenyesha ko aterwa ishema no kumubona mu mwanya aherutse guhabwa.

Yagize ati: “Ni ibyishimo kuba nabonye kurahira kwawe nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.

Kukubona ukora urugendo rudasanzwe mu buyobozi bintera ishema. Imana ikomeze kukurinda no kukuyobora muri rwo [urugendo] ukorera igihugu cyacu dukunda.”

Phiona Nyamutoro yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.

Nyamutoro aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024.

Nyamutooro warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yaje gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Public Administration’.

Mu 2019 nibwo Eddy Kenzo uvugwa mu rukundo n’uyu mu Minisitiri yatandukanye na Rema Namakula bari bamaze imyaka itanu bakundana ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Eddy Kenzo ategerejwe i Kigali ku wa 28 Werurwe 2024, kuri uyu wa 27 Werurwe 2024.

Eddy Kenzo na Min. Phiona
Eddy Kenzo na Min. Phiona mu muhango wo kurahira

 

433497573 836400678301817 677146560875800901 n.webp 4168d
Eddy Kenzo na Min. Phiona mu muhango wo kurahira

Spread the love