Nyirakuru wa The Ben yapfuye
UbuzimaUtuntu n'utundi

Nyirakuru wa The Ben yitabye Imana

Spread the love

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,tariki ya 28 Werurwe, Nyirakuru wa w’abahanzi The Ben na Green P wari utuye mu karere ka Kayonza yitabye Imana ajyanwe kwa muganga.

Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga.

Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”

Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bibuka ifoto y’uyu mukecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.

Hari hashize amezi arindwi aba bahanzi bapfushije se ubabyara.


Spread the love