Amakuru menshi yaturutse muri Sake, muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Werurwe,ibintu byakomeje kuba bibi cyane hirya no hino muri uwo mujyi.
Nk’uko ayo makuru abitangaza, byibuze ibindi bisasu bibiri byatewe n’inyeshyamba byaguye mu birindiro by’Ingabo za FARDC n’abarwanyi bafatanyije ku musozi wa Matcha mu gitondo.
Ibi bisasu bibiri bya Mortar ngo byatewe n’inyeshyamba za M23 bivuye ku musozi wa Vunano zimaze amezi menshi zarafashe. Aya makuru avuga kandi ko ikindi gisasu cyaguye hafi y’inzu yo mu karere ka Mahyutsa, rwagati mu mujyi.
Nta makuru mashya yabonetse kugeza ku wa kane nyuma saa sita. Umujyi wa Sake umaze ibyumweru byinshi abawutuye barahunze.
Ibintu bikomeje kuzamba muri kariya gace nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Radio Okapi yabwiwe ko ingabo zose ziri ku rugamba ziryamiye amajanja.
Ku wa gatatu ushize, agace ka Sake kabereyemo imirwano ikaze yabereye hafi ya Kanve, Vunano, Muambaliro, mu burengerazuba bwa Sake-Kirotshe ndetse no hafi ya Lutobogo ndetse n’ahitwa « trois antennes » mu majyaruguru y’uyu mujyi, uherereye kure ya Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyi mirwano, ibisasu bimwe byatewe n’inyeshyamba byaguye mu kigo cy’ingabo za SADC i Mubambiro no hafi yacyo.
Amakuru amwe avuga ko hapfuye abasivili batatu, barimo abagore babiri n’umwana.
Inzego z’umutekano za Kongo ntacyo ziratangaza.