Imodoka yakoreye impanuka muri pele stadium
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Imodoka yari yishe abantu muri Pele Stadium

Spread the love

Imodoka y’Umunyamabanga wa Police FC,CIP Claudette Umutoni, yavuye muri Parking y’aba VIP, iramanuka iza muri Stade,inyuze mu karyango gato kari ruguru y’aho abafana bicara.

Ku bw’amahirwe iyi mpanuka nta muntu yishe, kuko abafana bari bacye cyane muri Stade.

Amakuru avuga ko iyi modoka yatunguye abari muri Stade iva aho yari iparitse nta muntu uyirimo niko kumanuka iza muri stade,igenda imanuka aho abafana bicara iragenda iparika hafi y’ikibuga.

Abazi neza Kigali Pele Stadium bazi igice cyayo cy’ibumodo gikunda kwicarwamo cyane n’abakinnyi cyagereye imyanya y’icyubahiro.

Kugira ngo uhinjire bigusaba kunyura aho baparika imodoka (parking), wanasohoka akaba ari ho unyura, iyo modoka rero ni ho yaturutse.

Iyi modoka bishoboka kuba yari iparitse nabi, yamanutse inyura muri uwo muryango yinjira muri Stade iragenda igera hasi hafi y’ikibuga ariko ntiyinjira mu kibuga kuko yahise igonga inkingi. Umuntu umwe ni we wakomeretse.

Ibi byabaye ku mukino wa Police FC na Gorilla FC.


Spread the love