Perezida Kagame yavuze igihe yatangiriye gutekereza ibyo kubohora u Rwanda
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Perezida Kagame yahishuye uko byaje ngo ku myaka 11 gusa atangire gutekereza ibyo kubohora u Rwanda

Spread the love

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko aribwo ababyeyi be bamweretse amafoto ye akivuka,abona iwabo bari bifashije mbere y’uko bahunga aribyo byatumye arota kuzahagaruka.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM,Perezida Kagame yavuze ko ku myaka 11 ubwo yari mu nkambi aribwo yamenye neza ko iwabo ari mu Rwanda atari mu nkambi barimo kuko yeretswe amafoto n’ababyeyi abona bari bifashije.Perezida Kagame yagize ati “Ni ibintu birebire ntabwo nabijyamo wenda byose ariko ndavuga bimwe. Ababyeyi banjye n’abo tuva indi imwe bahunze mfite imyaka ine wenda irengaho amezi make. Duhungira muri Uganda, hari ahantu henshi twagiye tuba nk’impunzi, badushyira mu nkambi z’impunzi. Niho nakuriye, nari mfite umubyeyi wanjye, data umbyara yashaje (yapfuye) mfite nk’imyaka 15 cyangwa 16.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko imibereho mibi bari bafite mu nkambi ari yo yatumye atangira kwibaza byinshi.

Ati “Ndibuka mbere y’uko umusaza wanjye asaza, mfite nk’imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi aho turi, impamvu turi impunzi, kubera ko umuntu wese byamugeragaho, reba gukura uri umwana, ubundi umwana iyo ashonje asaba nyina cyangwa se akamubwira ko ashonje ibyo kurya bikaboneka, ariko mu buryo bw’impunzi nabonaga bakuru banjye, njye ndi bucura mu muryango wacu, nkabona abankuriye bajya gutonda umurongo ngo babahe iposho bari butahane ngo twese turisangire. Ibyo njye ndi umwana w’imyaka 12 nabazaga impamvu turi hano[…] Ibyo bisa nibikangura umuntu.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’aho bamweretse amafoto ari uruhinja abona iwabo bari bifashije ndetse ngo ababyeyi be bamubwira ko nta kosa bakoze rituma birukanwa.

Yavuze ko akibyumva yahise yisubirira gukina umupira ariko hari icyamusigaye ku mutima byatumye akura atekereza uko bazasubira iwabo kugeza mu myaka 20.

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo yari impunzi muri Uganda, yajyaga anyuzamo agasura u Rwanda ndetse agatembera ahantu hatandukanye.

Ati “Naje no mu Rwanda mu 1977, mu 1978 no mu 1979, naje gatatu, uyu mujyi buriya ndawuzi wose erega, za Nyamirambo, ku Muhima, mu Kiyovu, Kiyovu buriya ndayizi cyane. Hanyuma nkajya no kuri uriya muhanda uzamuka Sopetrade, najyaga mpagenda n’amaguru, njyenyine.”

Soma n’iyi: Perezida Kagame yahaye impanuro urubyiruko rwari rwitabiriye isabukuru ya Giants of Africa

Yavuze ko uretse gutembera i Kigali, yajyaga n’i Butare gusura Umwamikazi Gicanda bari bafitanye isano.

Ati “Ndahazi, hanyuma najyaga mfatira taxi ku Muhima nkajya i Butare, nari mfiteyo masenge (Rosalie Gicanda) se na se wa mama bava indi imwe, najyaga njya kumusura rero kandi nari mfite na mushiki wanjye wa kabiri tuvukana ari hano ngira ngo abantu baramuzi, Gicanda niwe wamureze, babanye imyaka myinshi. Najyaga mpagenda kenshi nkajya no muri Kaminuza ya Butare.”

Soma n’iyi: Perezida Kagame yasubije abavuga ko ari Umunyagitugu anavuga ku kongera kwiyamamaza

Perezida Kagame yavuze ko iyo yasubiraga Uganda yaganirizaga abo mu muryango we n’abandi ibyo yabonye mu Rwanda, ari nako atekereza uko bashobora gutaha ariko ntabone inzira bizacamo.

Nyuma yavuze ko haje kuboneka amahirwe binjira mu ngabo za Museveni zabohoye Uganda bibaha icyerekezo cyo gutekereza kubohora u Rwanda kugeza muri 1990 batangiye urugamba.

Soma n’iyi:Perezida Kagame yabwije ukuri Ububirigi bwangiye Amb. Karega guhagararira u Rwanda muri iki gihugu


Spread the love