Perezida Kagame yavuze kuri Arsenal
Imyidagaduro

Perezida Kagame yavuze ku mukino Arsenal yanganyijemo na Manchester City

Spread the love

Mu kiganiro ari kugirana na Radio 10 ndetse na Royal FM, Perezida Paul Kagame yavuze ko yarebye umukino wahuje Manchester City na Arsenal afana, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Perezida Kagame yavuze ko nk’umufana wa Arsenal yifuzaga ko itsinda igakomeza umurongo wo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka ariko bitakunze bityo ari ukureba imikino itaha.

Ati“Ni byo twifuzaga [gutsinda]. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda.”

Arsenal yari yasuye Man City ku kibuga cyayo,yayibujije kuyinjiza igitego ihagarika agahigo iyi kipe yari ifite ko kumara imikino 57 yinjiza igitego buri kipe yose iyisanze mu rugo.

Liverpool niyo yungukiye mu gkunganya kw’aya makipe kuko yatsinze Brighton ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere aho irusha Arsenal amanota abiri,ikarusha Man City amanota atatu mu gihe habura imikino icyenda gusa.

Arsenal yari imaze imikino umunani yikurikiranya itsinda ariko byarangiye inaniwe Man City nubwo yaruhijwe mu guhererekanya umupira.Mu mikino 8 yinjijemo ibitego 33.


Spread the love