Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere yapfiriye mu bwogero
Utuntu n'utundi

Uganda: Brigadier General Stephen Kiggundu yapfuye mu buryo butunguranye

Spread the love

Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere, Brigadier General Stephen Kiggundu, yitabye Imana ku mugoroba wo ku Cyumweru, aguye mu bwogero.

Ibi byatangajwe birambuye n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda,Gen Felix Kulaigye.

Kulaigye yavuze ko uyu musirikare mukuru mu ngabo yapfiriye iwe i Entebbe ku ya 31 Werurwe, nijoro.

Kulaigye yanditse ati: “Burigadiye Jenerali Kiggundu yari ameze neza umunsi wose kugeza ku mugoroba w’uyu munsi ubwo yapfiraga mu bwiherero bwe.”

Yongeyeho ati: “UPDF hamwe n’ingabo zirwanira mu kirere za Uganda bazakumbura Brigadier Jenerali Kiggundu muri iki gihe igihe serivisi ze zari zikenewe cyane kugira ngo dukomeze gushimangira ubushobozi bw’ingabo zacu zirwanira mu kirere.”

Nyakwigendera Kiggundu, wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere cya Soroti, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Burigadiye Jenerali maze agirwa umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere za UPDF mu Gushyingo 2022.


Spread the love