Umutoza wa Etincelles yavuze impamvu bagomb gutsina Rayon Sports
Imyidagaduro

Umutoza wa Etincelles FC yishongoye kuri Rayon Sports bazacakirana kuri uyu wa Kane

Spread the love

Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab avuga ko umukino wa Rayon Sports uzabahuza kuri uyu wa kane, awiteguye kuruta ibindi byose bibaho ndetse akemeza ko Rayon Sports ntacyo iharanira cyatuma batayitsinda.

Ati: “Rayon Sports ntacyo iharanira, twe dufite icyo duharanira kirenze igikombe, ubwo urumva ko tugiye kuwitegura kurenzi ibindi bintu byose.Ubu buri mukino nzajya ngukina nk’umukino wa nyuma.”

Tariki 4 Mata 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports izakira Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 48 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 1 n’amanota 59 bisa naho APR FC amanota irusha Rayon Sports, kuyavanamo ikegukana shampiyona bigoye ariyo mpamvu Bizumuremyi Radjab avuga ko ntacyo iharanira.

Bizumuremyi Radjab yatangaje ko abura amanota 5 kugira ngo ikipe ye ya Etincelles FC igume mu cyiciro cya mbere.


Spread the love