nyamu1 2432061712039078
ImyidagaduroInkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Ifoto ya Eddy Kenzo na Min. Phionah Nyamutooro ikomeje kuvugisha benshi

Spread the love

Minisitiri Phionah Nyamutooro na Eddy Kenzo bakomeje gutigisa imyidagaduro y’Akarere mu nkuru z’urukundo rwabo bakomeza kwigiza ku ruhande nubwo bakomeza gutanga ibimenyetso by’uko babaye umwe.

Mu Kwakira 2023, Minisitiri Nyamutooro yabajijwe ku mubano we na Eddy Kenzo dore ko uyu mugore ngo yahaye impano y’imodoka uyu muhanzi avuga ko baziranye by’igihe kirekire.

Icyo gihe Minisitiri Nyamutooro yumvikanye agira ati”Yego nziranye na Eddy Kenzo. Sinavuga ko turi inshuti ariko ndamuzi. Namumenye kera, Eddy Kenzo maze igihe muzi. Nanamumenye mbere y’uko jya mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Icyo gihe hari hashize igihe hanugwanugwa inkuru z’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibituje ariko byingeye mu minsi mike ishize ubwo Perezida Museveni yahaga inshingano nshya Nyamutooro akamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterembere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.

Inkuru z’urukundo rwabo zongeye kubyuka cyane ko Eddy Kenzo yahise agaragaza uburyo atewe ishema na Nyamutooro ubundi baza no kujyana gusura ku ishuri umwe mu bana b’uyu muhanzi.

Bidatinze Eddy Kenzo yaje guherekeza Minisitiri Nyamutooro ubwo yajyaga kurahira, ibi byose byakomeje kwerekana ko isano aba bombi bafite isumba kuba baziranye cyangwa ubucuti busanzwe.

Ubwo Eddy Kenzo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku wa 29 Werurwe 2024 , avuga ku kuba inshuti ye yarazamuwe mu ntera , yagize ati”Ni byiza ntakibazo murakoze cyane.”

Kuri ubu ifoto Minisitiri Nyamutooro yashyize hanze mu masaha y’igicuku yakuruye ibitekerezo byinshi bamwe bibaza ukuntu yashyize ifoto ye na Eddy Kenzo hanze ntagire ibintu byinshi avugaho n’uburyo uyu muhanzi yashyizeho akamenyetso ku mutima.

Byatumye abantu bibaza niba Minisitiri Nyamutooro akumbuye Eddy Kenzo dore ko amaze iminsi mu Rwanda aho yageze aje mu gitaramo cya Platini P.

Kugeza ubu hakaba hari amakuru avuga ko aba bombi umubano wabo wamaze gufata indi ntera ku buryo banabana ndetse banafitanye umwana.

Eddy Kenzo aheruka kandi none kumvikana avuga ko nta cyiza nko kugira umuntu iruhande rwawe uri ku rwego rwo kuganira mu rwego rw’igihugu ku byerekeranye n’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.Minisitiri Nyamutooro na Eddy Kenzo mu ifoto yazamuye ibitekerezo byinshi bitewe n’amasaha yashyiriwe hanze no kuba uyu muhanzi yashyize umutima.

Eddy Kenzo yagaragaje ko biteye ishema kugira umuntu wawe wa hafi ubasha kugaranira ku birebana n’ubukungu bushingiye ku ngufu n’amabuye y’agaciro avuga kuri Minisitiri Nyamutooro.


Spread the love