perezida kagame ari kumwe n abuzukuru be 2737071711988545
Utuntu n'utundi

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku buzukuru be anahishura icyo bazi ko akora nk’akazi bitari ukuba Perezida

Spread the love

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yahishuye ko abuzukuru be batari bamenya ko ariwe uyoboye igihugu kubera ko bakiri bato ariko umukuru akaba abizi ariko atabisobanukiwe neza cyane.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, kimwe mu bibazo yabajijwe by’amatsiko abantu benshi bajya batekerezaho,harimo niba abuzukuru be bari bamenya ko Sekuru ariwe muyobozi w’Igihugu cyane ko benshi baba bibaza uko Abe na Agwize biyumva kuba baravutse basanga Sekuru ariwe Perezida.

Perezida Kagame yahishuye ko abuzukuru be batari bamenya neza ukuri ku nshingano afite kuko bakiri abana dore ko umukuru ari hafi kuzuza imyaka ine. Kubwo kuba bakiri abana, batekereza ko inshingano n’akazi Perezida afite ari ibyo baba basanze akora ako kanya babonaniyeho.

Perezida Kagame yatangaje ko abuzukuru be (Abe na Agwize) baziko ari Sekuru gusa nta kindi. Gusa ariko buhoro buhoro bagenda basobanukirwa. Yavuze kandi ko umwuzukuru we mukuru witwa Abe yigeze kujya kumusura ku biro hanyuma asanga hari ahantu hari umutiba w’inzuki ashaka kujyayo ariko Perezida amubwira ko batajyayo kuko zamurya.

Nyuma yo gutaha ageze mu rugo, nibwo iwabo basuwe hanyuma avuga Sekuru imbere y’abashyitsi niko kumubaza ngo “Papa Pa (Ni ukuvuga uko bahamagara Perezida Kagame) uramuzi? Akora iki?” Ku bwo kuba yaribukaga ko yagiye ku biro bya Sekuru akahasanga inzuki, Abe yahise abwira abashyitsi ko Sekuru amureberera inzuki.

Si ibyo gusa bazi kuko Perezida Kagame yigeze kubasura iwabo hanyuma Abe abonye imodoka ye iriho ikirangantego cy’u Rwanda, aramubaza ati “Papa Pa iyi modoka ni iyawe?” Nyuma yo kumusubiza ko ari iye, Abe yahise atungurwa no kuba hariho ikirangantego we yise Rwanda Nziza.

Abe umwuzukuru wa Perezida Kagame yaramubajije ati “None se iyi modoka ni iyawe? Iriho Rwanda Nziza?”

Perezida Kagame yahise avuga ko byanze bikunze aziko akora muri Rwanda Nziza kandi bidatandukanye n’ukuri kw’akazi ke ka buri munsi. Nubwo Abe hari amakuru afite, murumuna we Agwize ntabwo yari yamenya byinshi ariko arasobanukirwa ndetse agafata vuba bityo mu minsi mike bazaba babizi byose uko byakabaye.


Spread the love