Imitoma wakoherereza umukunzi
Urukundo

Ijoro ryanjye ni wowe uryiharira – Imitoma wandikira umukunzi wawe akagukunda by’iteka

Spread the love

Amagambo meza cyangwa imitoma ni mugenzi w’Imana. Amagambo meza ushobora kubwira uwo wihebeye ashobora kumubera ikiraro kimugeza ku mutima wawe. Iyi nkuru yagenewe abakobwa bifuza kugumana abo bakunda.

. Amagambo meza y’urukundo wabwira umukunzi wawe

. Imitoma wakoresha mu gitondo ushimisha umukunzi wawe

. Bwira umukunzi wawe aya magambo wirebere ngo urukundo ruragurumana

Ntabwo ukwiriye guhora mu ntonganya kugira ngo ugumane uwo wihebeye. Ntabwo ukwiriye guhora utongana n’umuntu kugira ngo umwereke uburyo umushaka. Iteka ukwiriye no kwiga kumubwira amagambo meza, ukwiriye kumwereka ko umukeneye cyane ubinyujije mu magambo meza cyane. Mumaze agahe mukundana nawe uzi neza uburyo ari umuhungu mwiza, uzi uburyo agukunda, uzi uburyo ari mwiza kuri wowe, ubona muhuje kandi iteka iyo muri kumwe wumva wuzuye. Rero urashaka kugumana ibyo byiyumviro iteka ryose, niba ari uko bimeze iga amagambo meza.

Inyandiko ikozwe nabi yasenya umubano wari ugeze kure, ariko n’inyandiko ikoze neza yashyigikira umubano maze ukarushaho kuba mwiza cyane. Aya magambo InyaRwanda.com yaguteguriye, mukobwa menya ko nutayakoresha uzashyirwa inyuma, hari ubwo uzahura n’ubishoboye noneho ugasanga umusore wawe baramutwaye. Mwereke uburyo umwishimira buri munsi, mutake ariko ntukabirize kuko ntazabikunda.

Ba wowe, ni byo uvuga ubivuge nkawe, ubikore nkawe, wirinde kuba undi muntu kuri we. Ba wowe kuko agukunda uko uri. Ntabwo uwo musore yifuza umukobwa umuherekeza mu ntekerezo gusa udashobora kugira icyo amufasha, ntabwo yifuza umukobwa udatewe ishema nawe, ntabwo yifuza umukobwa utifitiye icyizere. Ntabwo ukwiriye gukoresha uwo musore mu byawe ahubwo mufashe.

Icya mbere izere ibyo ugiye kumwandikira, kugira ngo nawe abone kubyizera, kandi ntakibazo ntukigaye niba utari mwiza mu magambo cyangwa ngo ube uri mwiza mu kwandika, kuko nta bwo ukeneye kuba Shakespear ngo ubone kumwerekako uri umuhanga koko, kora uko ushoboye umwerekeko umwitaye ho.

DORE IMITOMA WAMWANDIKIRA AKAGUKUNDA BIRUSEHO

1. Muraho! Nagiranye ibihe byiza nawe: Mureke amenye ko buri gihe mumarana kiba ari cyiza cyane, kandi kibereka neza ko icyo muzamarana muri kumwe kizaba kirenze.

2. Wasaga neza uyu munsi, kubera ibyo wari wambaye rukundo: Mwereke ko ushishikajwe n’ibyo yari yambaye, umwereke ko imbaraga yashyizemo zitapfuye ubusa. Mwereke ko umwanya wawe awufite.

3. Ese wanyereka aho najya gusomera ibitabo?: Iri jambo ni ryiza cyane kuko rituma yumva akenewe cyane, kuko yumva ahindutse umujyanama wawe.

4. Ese waje ukamfasha: Iri ni irindi jambo rikomeye rimwereka ko akenewe cyane mu buzima bwawe.

5. Mfite amafaranga tujye gutembera: Mwereke ko iteka umutekereza.

6. Inshuti yanjye ishaka ko tuzajyana mu munsi mukuru we w’amavuko: Kumushyira mu buzima bwawe akabwinjiramo bizamushimisha cyane.

7. Ndajya gusura nyogokuru wanjye uyu mugoroba, ese waza tukajyana?: Kuba agiye guhura n’ugize umuryango wawe, bimuha imbaraga.

8. Ijoro ryanjye ni wowe uryiharira, sindambirwa kugutekereza

9. Nabuze ibitotsi kuko naraye nibuka uburyo gusomana nawe biryoshye: Mureke amenye ko ukumbuye kumusoma. Mwereke ko iminwa ye ishamaje cyane.

10. Amaboko yawe n’uburyo umfata bingira nk’umusazi: Mutere umutoma utuma aguhoza mu mutwe.

Indi mitoma:

Dore amagambo 4(imitoma) wabwira umukunzi akamurutira andi yose yumvise

Abagore: Imitoma 10 watera umugabo wawe bigatuma agukundwakaza

Dore imitoma 10 wabwira umukunzi wawe mbere y’uko aryama akanezerwa cyane

Imitoma 20 wabwira umukunzi wawe akagukunda byo gupfa

Abakobwa: Dore imitoma wabwira umusore mukundana ukaba umuteye urukingo rwo kutazigera akwanga


Spread the love