arton77965 25d98
Imyidagaduro

The Ben yahaye isezerano nyirakuru uheretse gutabaruka

Spread the love

Umuhanzi The Ben yijeje nyirakuru uherutse gutabaruka ko imbuto nziza yabibye bazazibyaza umusaruro kandi ko bazamubera aho atari.

Nyirakuru wa The Ben, Mukangarambe Yoniya yasezewe mu cyubahiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hashimwa umurage asize ku gihugu n’umuryango.

Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kayonza, umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Remera mu karere ka Gasabo ahari hateraniye inshuti, abavandimwe n’abo babanye.

Mu kumusezeraho,umuhanzi The Ben yagize ati:” Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!”.

Mukangarambe Yoniya yatabarutse ku itariki 28 Werurwe 2024 azize uburwayi.

Ubuhamya bwatanzwe n’abana be, bahurije ku mico myiza yamuranze irimo kubanira neza buri wese, gutoza abana be kurangwa n’urukundo.

Uyu mukecuru yatabarutse afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

Soma n’izi:

 


Spread the love