ukraine yarashe indege za Uburusiya
Utuntu n'utundi

Ukraine yatangaje ko yasenye indege nyinshi z’intambara z’Uburusiya izisanze ku bibuga bw’indege

Spread the love

Kuri uyu wa Gatanu, Kyiv yavuze ko Ukraine yasenye nibura indege esheshatu z’intambara z’u Burusiya, yangiza izindi umunani kandi ikomeretsa cyangwa ihitana abakozi 20 mu gitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku bibuga by’indege.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko Ukraine yagabye kimwe mu bitero binini by’ijoro mu byumweru bishhize, ikoresheje drone zirenga 50 ku butaka bw’u Burusiya.

Engels-2 Airbase

Mu hantu hibasiwe harimo ikigo cya Engels-2 giherereye mu majyepfo ya Rostov, kikaba kibamo indege zitwara ibisassu bya kirimbuzi za Putin za Tu-95 na Tu-22.

Ibisasu birenga 60 byumvikanye mu karere ka Rostov igihe ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya bwahanganaga n’igitero ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Morozovsk, ahabereye igitero gikomeye.

Video yerekanye umugore mu bwoba igihe station y’amashanyarazi yaraswaga nkuko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga.

Haturitse kandi ibisasu bigera ku icumi i Yeisk, mu karere ka Krasnodar, nk’uko byatangajwe ku imiyoboro ya Telegram yaho, ndetse aha naho hari n’ikibuga cy’indege cya gisirikare.

Umwe mu bashinzwe umutekano i Kyiv yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko igitero cyagabwe ku birindiro by’indege bya Morozovsk mu karere ka Rostov gaherereye mu majyepfo y’u Burusiya cyasenye byibura indege esheshatu z’u Burusiya kandi ’izindi umunani zangiritse cyane’.

Yakomeje avuga ati:’Iki ni igikorwa kidasanzwe kizagabanya cyane ubushobozi bw’imirwanire bw’Abarusiya.’

Indege z’intambara za Su-24, Su-24M, na Su-34 ni zimwe mu zikunze kuba ku birindiro by’indege za gisirikare cyatewe byakunze gukoreshwa mu kugaba ibitero kuri Ukraine muri iyi ntambara.

Su-24M

Raporo ya OSINT ivuga ko kugeza ku itariki ya 4 Mata, indege z’indwanyi za Sukhoi Su-34 zigera kuri 26 n’indege eshatu za Sukhoi-35 zari ziparitse kuri ibi birindiro.

Sukhoi-35

Aya makuru aramutse yemejwe, ngo iki gitero cyaba ari kimwe mu bikomeye bishegeshe igisirikare cyo mu kirere cya Perezida Vladimir Putin.

Nta gisubizo cyahise gitangwa n’u Burusiya kandi Ibiro Ntaramakuru AFP byavuze ko bitashoboye kugenzura ayo makuru.

Soma n’izi:

Umusirikare w’Uburusiya yasabye Joe Biden gukomeza kohereza ibifaro muri Ukraine kubera impamvu itangaje

Ku ncuro ya mbere Ukraine yabashije gutera ibisasu i Moscou mu Burusiya ikoresheje Drone

Umutwe wa Winner werekeje amaso kuri Afurika nyuma yo gushwana n’Uburusiya


Spread the love