loveee
Urukundo

Abagabo: Si ngombwa ko abikubwira! Dore ibimenyetso byakwereka ko umugore agukunda by’ukuri

Spread the love

Umugore ukunda umugabo we, abigaragariza mu byiyumviro cyane [Feelings].Kuko buri rukundo rwihariye rero ni nako n’umugore ugukunda azaba yihariye mu byo azagukorera wowe mugabo ariko akabikora atizigamye.

Umugore ni umutima w’urugo.Urugo rutarimo umugore w’umutima , nta mutima narwo ruba rufite.Niyo mpamvu mu gihe ushaka umuntu ugukunda by’ukuri , ugomba guhera kuwo mwashakanye.Niba agukunda rero hari ibimenyetso uzabona nawe ugahita wibwira ko agukunda koko.

1. Agufasha mu buryo buhoraho akaba no mu byawe: Niba ahora mu bintu byawe , yumva byatera imbere, yumva waba uwambere muri byose, menya ko ariwe wawe kuko aragukunda cyane.Uyu mugore azagufasha by’umwihariko mu mpano zawe , mu gihe ugize ugutsindwa mu byo wakoraga, azaba uwambere mu kugufasha gutangira inzira nshya.Azakuguma iruhande ajye aguha impanuo.

2. Agutega amatwi atuje kandi akakumva: Umugore ugukunda cyane, iyo murimo kuganira ufite ibyo urimo kumugezaho, agutega amatwi rwose ukabona ko arimo ku kumva abikuye ku mutima.Uyu mugore yumva intekerezo zawe, ibyiyumviro byawe, kandi ntabwo azagucira imanza.Uyu mugore aba yumva mwaba hamwe muri buri kimwe cyose.

3. Akora ibikorwa bikavuga: Ahanga bavuga ko burya, ibikorwa bivuga kurenza amagambo,Mu rukundo agakorwa gato cyane , gakora kuri Volume y’urukundo kakayizamura hejuru.Niba ufite umugore ugukorera ibikorwa by’urukundo agutunguye, uwo niwe wawe menya ko waguye ahashashe.

4. Arakubaha cyane: Uwo ukunda uramwubaha.Uyu mugore azakora uko ashoboye akubahe kuko aragukunda.Ntabwo aba yumva hari uwagusuzugura.Uyu mugore kandi azubaha ibyo ujyamo byose aguhe umudendezo nk’umugabo.

5. Ashyira imbaraga mu rukundo rwanyu: Umuntu ugukunda by’ukuri, ashyira imbaraga zose mu rukundo rwanyu mwembi.Nuganira n’umuntu ukundana n’utamukunda , wowe uzabibwira nuko azakubwira ko ari we ushyiramo imbaraga nyinshi kandi kenshi aba ari umusore cyangwa umugabo, ariko nubona umugore ariwe uri gushyiramo imbaraga ujye umenya ko ufite urukundo.

6. Yarakwakiriye ndetse arakubabarira: Umukunzi wawe arakumva cyane cyane iyo wakosheje ndetse akakubabarira.Urukundo rusaba ko babiri bafashanya, niba umaze kubona ko agukunda ni ngombwa ko nawe umukunda cyane , maze mugakundana.

Soma n’izi:

Dore icyo ibara ry’inkari risobanuye ku mikorere y’umubiri wawe n’igihe ukwiriye kujya kwa muganga

Dore impamvu ugomba guhekenya ubunyobwa mbere yo gutera akabariro, ingano wafata n’uko butegurwa

Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa wagusuye yifuza cyane ko muryamana

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uwo mwahoze mukundana akugarukira. Iya 1 n’iya 4 ni izo kwitondera cyane

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya

 


Spread the love