Abagore b'inshoreke
Utuntu n'utundi

Abagore b’inshoreke mu Burundi barahigwa bukware kubera impamvu itangaje

Spread the love

Leta y’u Burundi yatangiye guhiga abagore b’inshoreke ikabatandukanya n’abari abagabo babo, nyuma yo kubashinja gutera iki gihugu umwaku bigatuma kidatera imbere.

Umukwabu wo kwirukana aba bagore umaze igihe ukorerwa mu bice bitandukanye by’u Burundi, by’umwihariko mu ntara ziherereye mu gice cy’amajyaruguru y’iki gihugu.

Nko mu ntara ya Ngozi, ubuyobozi bwayo busobanura ko mbere yo gutangira kwirukana abagore b’inshoreke bwabanje gukora ubukangurambaga bwo gusobanura buryo ki ubuharike bunyuranyije n’amahame ya gikristu.

Guverineri w’iyi ntara, Minani Desire, yabwiye Radiyo yitwa BeTV ati: “Kuva muri Mutarama twahagaritse icyiciro cyo kujya inama hanyuma dutangira kwirukana mu ngo abagore bazibagamo ariko atari bo bemewe n’amategeko b’abagabo babo. Kugeza ku wa 26 Werurwe twari tumaze kwirukana abagore 237 mu ntara ya Ngozi.”

Mu ntara ya Kayanza yo mu majyaruguru y’u Burundi ho inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’Imbonerakure zimaze kwirukana abagore barenga 200.

Mbere yo kukwirukana ngo habanza kurebwa niba “ubana n’umugabo wawe mu buryo bwemewe n’amategeko, basanga atari ko bimeze baagtegeka umugabo gusubira kubana n’umugore we wa mbere hanyuma inshoreke ikoherezwa iwabo”.

Amakuru avuga ko mu bagore bari kwirukanwa bagasubizwa iwabo harimo n’ababa bamaze imyaka irenga 20 babana n’abagabo babo, ibinatuma abana babyaranye batandukanywa na bo. Ibi kandi ngo ni na ko bimeze ku bagabo batandukanye kuko hari abari gutegekwa gusubirana n’abagore bamaze imyaka irenga icumi baratandukanye na bo.

Si bwo bwa mbere Leta y’u Burundi ikora umukwabu wo kwirukana abagore b’inshoreke, kuko no muri 2017 ubwo iki gihugu cyari kiyobowe na Pierre Nkurunziza uyu mukwabu wigeze kubaho.

Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, yavuze ko Leta ye iteganya kwirukana abagore bose b’incoreke bagasubira iwabo.

Icyo gihe yumvikanye avuga ko “Imana yaremeye umugabo umugore umwe”, bityo ko nta mugabo n’umwe wemerewe gutunga abagore babiri.


Spread the love