17138654 89a6b72fc2d84940b62618289fb96ffe jpeg jpeg6c9f42d5eb22538f653880559ce7b0d8
Imyidagaduro

Abasore: Dore ibintu umukobwa yitegereza cyane bwa mbere muhuye ushaka kumutereta

Spread the love

Iyo umukobwa yegerewe n’umusore atitaye kucyo agiye kumubaza cyangwa ku mubwira mu gihe atamuzi hari ahantu ahita yerekeza amaso ye agambiriye kureba uko hameze.Abikora cyane cyane yitaye ku buryo usa n’uko ugaragara.

1. Isura: Niba umaze imyaka itari mike utereta ariko bikanga , abakobwa bakagucaho ejo ukabona bakoze ubukwe, menya ko ikibazo ari isura yawe.Burya isura yawe iyo ayitegereje bwa mbere ntayishimire biragiye ko uwo mwanya nimuganira murahuza.Uyu mukobwa ahita yita ; Ku ruhu,uburyo murebanye n’uburyo useka.Umukobwa azita cyane ku mirebere yawe, iminwa yawe n’ibindi bigaragaza ko ufite ubuzima bwiza.

2. Uko uteye: Uko uteye nuko ugaragara , uko wifata muri kumwe byose bimuha inzira yo kuba yakomeza ku kuvugisha cyangwa niba arakubwira ko azagusubiza akagendera ko.Uyu mukobwa azita ku kureba niba umuri imbere yisanzura cyangwa niba yifunga ubundi ahitemo bitewe nicyo akunda.

3. Intoki: Intoki zisa neza , zigaragaza umusore ugira isuku y’umubiri we.Bwa mbere nakwitegereza agasanga mu nzara harimo ifumbire , cyangwa agasanga waraziteretse ntuzi kuzica muzaba mubyaranye abo.

4. Uko wambaye: Niyo mpamvu benshi mu basore bajya gutira imyenda mbere yo guhura n’abakobwa bashaka kureshya kugira ngo namugera mbere abone ko akeye nyamara ari ibitirano. Umukobwa azakubita amaso ku myambaro yawe , arebe niba usa neza, niba imeshe, niba itanuka.Muri iyi nkuru turagira abasore inama yo kutajya batira imyenda cyangwa ibindi bagamije kwemeza kuko naramuka akwishimiye mugakundana yewe mukanabana mu kinyoma , urugo rwanyu ruzaba mu bibazo kuko azabura ya myambaro wambaraga.

Umukobwa aba akeneye umusore mwiza azajya ashyira ahabona, abantu bakamubona bakabona ko asa neza, ateye neza, yiyitaho kandi ko afite isuku.Umukobwa aba akeneye umusore wiyubaha kandi umukunda kurenza abandi bantu bo ku Isi.

Soma n’izi:

Dore icyo ibara ry’inkari risobanuye ku mikorere y’umubiri wawe n’igihe ukwiriye kujya kwa muganga

Dore impamvu ugomba guhekenya ubunyobwa mbere yo gutera akabariro, ingano wafata n’uko butegurwa

Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa wagusuye yifuza cyane ko muryamana

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uwo mwahoze mukundana akugarukira. Iya 1 n’iya 4 ni izo kwitondera cyane

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya


Spread the love