Yihinduye umugore kubera impamvu itangaje
Utuntu n'utundi

Biratangaje: Umugabo yihinduye umugore n’ubwo nawe afite umugore n’abana – AMAFOTO

Spread the love

Umugabo witwa Samuel Minani yitandukanya rwose n’igitsina gabo akiyambarira inyambaro y’abagore,akanigana imyifatire yabo.

Uyu mugabo, w’imyaka irenga 40, agira ati: “Hari n’igihe mba ndi kugenda nkumva abambwiye ngo ’toka dayimoni!’

“Abarundi kweri ni ’hatari’. Ngo ’toka dayimoni’, ’icyo gi PD’,… Sinzi ibyo n’icyo bisobanura. Sinzi n’icyo bita umutwe. Gusa numva nyine ari ijambo ritampumuriza.”

Uwo mugabo, ntashimishwa nuko abantu bamuhamagara ayo mazina ababyeyi bamuhaye. Yiyita Bebi (Baby). Kenshi iyo abantu batamuhamagaye batyo ntiyitaba.

Uyu mugabo utuye mu Kamesa, mu misozi ihanamiye umujyi wa Bujumbura,akunda kwiberaho mu buzima busa n’ubw’abagore.

Mu rugo iwe, yambara ijipo y’igitenge kandi y’ipasura, n’agashati kamwegereye abakobwa bakunda kwita aga “TOP”.

Iyo yasohotse aba afite indorerwamo, igisokozo, tiro, rouge baiser, fond de teint, n’utundi dukoresho.

Ku ntoki no ku mano,afite inzara ndende, zisize irangi ritukura.

Byagorana rwose kumutandukanya n’abagore. Imyifatire, ingendo, ijwi,…icyakora ni umugabo ufite umugore n’abana bane.

Impamvu yahisemo kwihindura umugore

Samuel Minani aba mu misozi ihanamiye Umujyi wa Bujumbura. Ni tumwe mu turere kuva mu mvururu zo mu 1993 kugeza mu mwaka wa 2000 twabayemo intambara zikomeye.

Yemeza ko izo ntambara ziri mu byatumye amera uko ameze ubu. Avuga ko hashize igihe baba abasirikare cyangwa abitwaje intwaro bajya bafata abasore n’abagabo bakajya kubagirira nabi.

Mu kurokoka ngo yambaye imyenda y’abagore. Yagize ati: “Hashize igihe, urabizi ibintu by’intambara, baraza badusanga ahantu twari twahungiye. Numva ijwi rimbwira ko nakwiyoberanya.

“Numvise ko igihe cyanje cyo gupfa kigeze. Bisaba rero ko nihindura umu mama. Nahise mbikora kandi byarankijije. Baraje babona twese turi aba mama bahita basubira inyuma…”

Kuva icyo gihe ngo ntiyongeye kuvanamo iyo nyambaro.

Uyu mugabo asobanura ko iyo akeneye gukina akunda imikino y’abagore, kandi ko nta soni bimutera.

Ati: “Nkina imikino y’aba mama.Bya bintu bita ama Horo, ikibariko,… Numva kwibera muri izi ’styles’ ntacyo bintwaye.”

Avuga ko kenshi we n’umugore we bambarana imyenda ndetse bakanasangira udusakoshi bitwaza iyo bagiye birori, n’ubwo buri wese afite ake.

Minani asanzwe akora umwuga wo gukora amaterefone, amaradiyo, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga (appareils électroniques).

Abaturanyi ba Minani, n’ubwo bemeza ko babanye neza,bavuga badashobora kumva ko uko yitwara.

Umugore we wa mbere baratandukanye. Bari bafitanye abana babiri. Ubu ari kumwe na Denise Irambona. N’uyu bafitaniye babiri.

Mu gihe abantu batangarira umugabo we, Irambona we ntacyo bimubwiye.

Agira ati: “Ngitangira kumubona abyambaye namubajije igituma abyambaye, ansubiza ko ari ko yumva ashaka kwambara.

“Namubajije uko bigenda kubera ari umugabo, ambwira ko ari yo ’style’ ye. Nahise mureka.

“Hari abangira inama ngo nsubire iwacu, nanjye nkavuga nti ’ntahe hejuru y’ibyo?’ Nti ’ikizima nuko akomeye, ari muzima, anyambika, agahaha.Kandi tubanye neza.”

Minani agenda nk'abagore
Minani agenda nk’abagore

 

Uku ni ko Minani ukunda ko bamwita Babe aba yambaye iyo ari mu rugo
Uku ni ko Minani ukunda ko bamwita Babe aba yambaye iyo ari mu rugo

 

Minani n'umugore we bari gufatanya uturimo. Ntaho wamutandukanyiriza n'undi mugore wese
Minani n’umugore we bari gufatanya uturimo. Ntaho wamutandukanyiriza n’undi mugore wese

Soma n’izi:

Dore icyo ibara ry’inkari risobanuye ku mikorere y’umubiri wawe n’igihe ukwiriye kujya kwa muganga

Dore impamvu ugomba guhekenya ubunyobwa mbere yo gutera akabariro, ingano wafata n’uko butegurwa

Abasore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa wagusuye yifuza cyane ko muryamana

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma uwo mwahoze mukundana akugarukira. Iya 1 n’iya 4 ni izo kwitondera cyane

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya

 


Spread the love