img 20240405 wa0024 f5416
Utuntu n'utundi

FARDC yafashe umujyanama wa Nangaa, ashinja abarimo Kabila na Gen Numbi gufasha M23

Spread the love

Igisirikare cya Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyataye muri yombi Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wari umujyanama mu bya politiki wa Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.

Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yavuze ko yafashwe n’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za RDC, n’ubwo andi makuru avuga ko yafatiwe muri Tanzania n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu mbere yo kubushyikiriza Congo.

Ekenge yabwiye itangazamakuru ko ubwo uyu mugabo yahatwaga ibibazo n’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza rya gisirikare, yavuze ko mu baha ubufasha bwa gisirikare AFC harimo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC na Gen John Numbi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC.

Hashyizwe mu majwi kandi Joseph Olenghankoy wigeze kuba Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho na Patient Sayiba wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo Africa Desk.

Kabila yongeye gushyirwa mu majwi mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi butangaje ko yahunze igihugu, nyuma yo kumushinja kuba ari we uri inyuma y’intambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru.


Spread the love