mamba
Utuntu n'utundi

Jean-Jacques Mamba yahishuye impamvu M23 itarafata Goma ndetse n’intego z’ahazaza

Spread the love

Jean-Jacques Mamba, wohoze ari umuvugizi w’ishyaka rya MLC ndetse n’umudepite uherutse kujya kwifatanya na Alliance Fleuve Congo, ya Corneille Nangaa, mu kiganiro na mediacongo.net i Buruseli, yavuze ko yavuye muri iri shyaka kubera ko yumvaga atakiryiyumvamo kandi atagishoboye kubihisha, atanagifite ubushskae bwo gukurikira politiki itajyanye n’icyerekezo cye.

Yavuze ko igihe Tshisekedi afatira ubutegetsi abinyujije mu guhirika itegeko nshinga, Tshesekedi yahaye impamvu urugamba rwa AFC ndetse bituma umudemokarate wese ashaka kujya muri iri huriro ribarizwamo na M23.

Ati « Kuba umunyamuryango kwanjye muri AFC rero byari bifite ishingiro kubera icyemezo cyanjye cyo politiki no gushyira ubumenyi bwanjye mu murimo w’intambara y’ingenzi ku gihugu cyanjye. Kandi icyo bita ikibazo cy’iburasirazuba ni ngombwa mu maso yanjye kandi ni ingenzi ku gihugu. Ntabwo ubwacyo ari ikibazo cy’iburasirazuba, ahubwo ni icya Congo, imiyoborere yayo n’ejo hazaza hayo ».

Yakomeje agira ati « Ibibazo byacunzwe nabi by’intambara, imitwe yitwaje intwaro, abavanywe mu byabo n’amahoro bimbwira byinshi. Data yari umusirikare kandi yapfiriye mu burasirazuba. Binyuze mu byo niyemeje muri AFC, naribwiye nti wenda nshobora gutanga umusanzu muto w’ubwenge kuri iki kibazo cyitwa ikibazo cyiburasirazuba ».

Ku byerekeranye n’Abanyekongo benshi bagereranya M23, n’u Rwanda abayobozi bafata nk’umwanzi mukuru wa RDC, ati « Tugomba gusobanura iyi nkuru. Uyu ni umurimo wanjye cyane, Ndi uhagarariye AFC mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Amerika ya Ruguru. Ni ukubera iki dukeneye gusobanura iyi nkuru? Ubwa mbere, kubera ko ari ibinyoma. Hanyuma kuko ntaho iganisha kubw’impamvu yoroshye cyane, u Rwanda ruzakomeza kuba umuturanyi ubuzima bwose, nk’ibindi bihugu 8 duhuje imipaka. Tugomba gukora ibishoboka byose kugirango tubane neza. Hatitawe ku ngano yacu, ubutunzi bwacu, dukeneye u Rwanda nk’uko rudukeneye ».

Yakomeje agira ati « Nashoboye gusura u Rwanda, Angola n’ibindi bihugu duhana imbibi, nahoraga mpura n’Abanyekongo b’abaganga, abarimu, abakozi… bashakanye n’abagore baturuka muri ibi bihugu. Hariho ibisekuru byose bivanze bavuga ko ari Abanyekongo n’Abanyarwanda cyangwa Abanyekongo nAbanyangola. Kandi ni kimwe n’abandi baturanyi bacu. Tugomba kugira icyerekezo kirenga imbibi, nko mu Burayi muri iki gihe, bukuraho inzitizi, bushyiraho uburenganzira bumwe bw’imibereho ku bantu bose bo mu karere k’u Burayi, bishimangira ubumwe kandi bigatuma bishoboka kugira politiki zinoze neza ».

« Ubwenge bwonyine nibwo buzakemura ibyo bibazo. Dufite ibyo dukeneye byose kugirango twubake igihugu gikomeye. Agace gakize kandi gatera imbere. Ukeneye gusa kureba kure n’ubwenge kugirango wubake ejo hazaza. Ibintu bibiri uyu munsi bibuze hejuru mu butegetsi i Kinshasa. »

Muri iki kiganiro yabajijwe impamvu AFC iri ku marembo ya Goma itahafata, niba ubu bari muri Kivu y’Amajyepfo, niba bateganya no kugera za Ituri, Tshopo, Maniema cyangwa Tanganyika?

Ati « Intego yacu ni ugutera imbere mu gihe dushaka kwirinda gutakaza ubuzima bw’abantu bishoboka. Iyo urebye raporo z’imiryango itegamiye kuri leta iheruka, uzabona ko ubwicanyi bwinshi cyane bukibera mu burasirazuba bukorwa n’imitwe y’inyeshyamba turwana nka Zaire cyangwa Codeco.

Mu bice twabohoye, turemeza umutekano w’abaturage bacu. Ntabwo ngiye kwerekana amakarita yacu ariko nshobora kuvuga ko mugomba gutegereza ko tuzakomeza imbere, ko wenda tuzaguka tugana Maniema cyangwa mu majyaruguru. Ikibazo cya Goma ni umwihariko. Iyo hataba igitutu cy’amahanga, tuba twaramaze kugera muri Goma. Turahari uko byagenda kose, km 20 gusa ku ruhande rwa Nyiragongo, na km 25 ku ruhande rwa Saké. Ibirindiro byacu by’imbere biri muri Goma kandi birahakorera ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze ».

Abajijwe niba biteguye kwicarana na Tshisekedi mu gihe yaba yisubiye, yagize ati « Sinshobora guhanura ibizaza, Tshisekedi udahagarara ku ijambo cyangwa icyubahiro. kunira na we, kugirango amaherezo yegure, tuzabishima igihe nikigera. Binyuze mu kwinangira kwe, nta mpuhwe agirira abenegihugu bacu bababaye mu nkambi z’abavanwe mu byabo. AFC irashaka kwirinda kongera imibabaro ku bubabare bwa buri munsi bw’Abanyekongo. Ibyo tunyuramo uyu munsi ni igice cy’ingenzi kigamije kwikiza ubutegetsi butemewe kugirango tugere ku mahoro no kongera kubaka igihugu aho Abanyekongo bose bazagira umwanya wabo n’uburenganzira bwo kubaho mu mahoro n’aho bari bashobora kungukirwa n’imbuto z’umurimo wabo.
Ntabwo ari intero. Hari umwanya wa buri muntu mu gihugu cyacu n’ubutunzi buhagije. Hariho ibihugu bike ku Isi bishobora kuvuga ibi bishize amanga. Twebwe, Abanyekongo, dushobora kubivuga. Ejo dushobora kubyibonera. »

Mwamba yahishuye ko bafite abaterankunga benshi hanze no mu gihugu uhereye i Kinshasa, mu bakozi ba leta no muri ba ofisiyr bakuru, ariko atabavuga kuko Tshisekedi yazakoresha igihano cy’urupfu kuri buri wese.


Spread the love