Perezida Ramaphosa na Bill Clinton wayoboye Amerika bageze mu Rwanda
UbuzimaUtuntu n'utundi

Perezida Ramaphosa na Bill Clinton wayoboye Amerika bageze mu Rwanda kwitabira#Kwibuka30

Spread the love

Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari yabanjirijwe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso,wageze i Kanombe akakirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yageze i Kigali, yitabiriye nawe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yoherejwe nk’intumwa ya Perezida Joe Biden.

Perezida Cyril Ramaphosa aje mu Rwanda aherekejwe na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Naledi Pandor.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo nk’igihugu cy’igihangange kuri uyu mugabane, wagiye uzamo ibibazo birimo n’icyo kohereza Ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kitishimiwe n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda inenga ubufatanye bw’ingabo za Congo, FARDC,iza Afurika y’Epfo n’abagize FDLR basize bakoze Jenoside mu Rwanda.Aba bunze ubumwe mu kurwanya M23.

Izindi wasoma:

Perezida Ramaphosa na Bill Clinton wayoboye Amerika bageze mu Rwanda kwitabira#Kwibuka30

Perezida Kagame na Madamu we batangije #Kwibuka30 bacana urumuri rw’icyizere

Burundi: Ibihumbi by’imihoro byaguzwe na Leta y’U Burundi bikokomeje kwibazwaho


Spread the love