Umusore yashyize Viagra mu mazi y'urusengero
Utuntu n'utundi

Polisi irimo guhiga bukware umusore washyize viagra mu mazi y’urusengero

Spread the love

Polisi ya Zimbabwe (ZRP) kuri ubu iri gushakisha umwana w’ahitwa Bulawayo, uzwi ku izina rya Tracy Sibanda w’imyaka 18, kubera ko yashyize abigambiriye ibinini bya Viagra mu kigega cy’amazi cy’itorero rimwe ry’aho,abandi bari mu masengesho.

Ibi binini bya Viagra bitera ubushake bwinshi bwo gutera akabariro ndetse n’akanyabugabo muri icyo gikorwa.

Ibi byabereye ku rusengero rwitwa disciples internationaux de Thorngrove, Bulawayo, mu muhango wo kwizihiza Pasika, bitera umwuka mubi mu bari baje gusenga.

Abayobozi bavuga ko uyu musore ashinjwa gukora igikorwa y’ubugome,avanga Viagra n’amazi y’itorero,ibintu byatunguye benshi mu bayoboke b’iri dini.

Impamvu zamuteye gukora iki gikorwa kidasanzwe ntiziramenyekana neza, ariko ngo bishoboka ko uyu mwana yabitekereje hanyuma akabikorera abari baje gusenga.

Amakuru yibyabaye yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma abazikoresha bacika ururondogoro. Bamwe bagaragaje ko bababajwe n’igikorwa nk’iki cyo gusuzugura aho basengera, abandi bakagaragaza ko batizera ko ibintu byabaye.

ZRP yatangiye guhiga Tracy Sibanda kugira ngo agezwe imbere imbere y’inkiko.

Soma n’izi:

NESA yashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Wari uzi ko gufunga umusuzi ari nko kwiyahura? Sobanukirwa

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya


Spread the love