perezda wa Senegal
UbuzimaUrukundo

Uko Perezida mushya wa Senegal yabengutse uwari umunyeshuri we kugeza amugize umugore wa kabiri

Spread the love

Yahanganye n’amarangamutima ye, ariko nyuma y’igihe, akuruwe n’ubwenge, indero n’ubuhanga bya Absa, Bassirou Diomaye Faye byarangiye akunze umunyeshuri we.

Absa Faye ni umugore wa kabiri wa Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye watsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 24 Werurwe, bituma bwa mbere igihugu kigira abadamu babiri ba mbere.

Inkuru y’urukundo n’umugore we wa kabiri yakuruye itangazamakuru nkuko tubikesha urubuga pulse.ng rwo muri Nigeria.

Ni iki tuzi kuri Absa Faye?

Kugira abagore benshi ni umuco gakondo kandi w’idini ushinze imizi mu muco wa Senegal, aho usanga umubare munini w’Abayisilamu. Umugabo ashobora kugira abagore bagera kuri bane, nubwo amategeko yoroshye, agomba kubafasha bose.

Kubwa Perezida mushya warahiye muri Senegal rero, ku nshuro ya mbere mu mateka igihugu gifite abadamu babiri ba mbere (First ladies). Perezida yamenyanye na Maria Khone, utarigeze agaragara kugeza ubu, kuva mu bwana, bakomoka mu mudugudu umwe. Hashize imyaka 15 bashyingiranwe kandi babyaranye abana bane.

Nyuma y’imyaka 14 y’ubukwe, Faye yongeye gushaka. Umugore we wa kabiri yahoze ari umunyeshuri we.

Inkuru y’urukundo rwa kabiri

Absa Faye akomoka muri Dakar. Amashuri ye yatangiriye muri Ben Tally nyuma akomereza muri Keur Massar. Absa Faye amaze kurangiza amashuri yisumbuye, yahisemo kwiga muri Ecole Supérieure Polytechnique (ESP) i Dakar, aho yize imiyoborere kuva mu mwaka wa 2010-2012. Aho niho yahuriye n’umugabo we wari umwarimu we.

Ngo mu ntangiriro y’umubano wabo, Faye ntabwo yari afite gahunda yo gusangira ubuzima bwe na Absa.

Umugambi we wibanze ku kwitangira umugore we wa mbere n’abana babo. Yarwanye n’amarangamutima ye, ariko nyuma y’igihe, akuruwe n’ubwenge, indero n’ubuhanga bya Absa, aramukunda. Yavuze ko Absa Faye, yumvaga neza amasomo kandi agaragaza ubumenyi bwinshi kuri buri ngingo.

Uru rukundo ntirwahagaze nubwo Absa yagiye mu Bufaransa, aho yahise abona akazi muri banki. Nubwo hari intera, Absa na Faye bakomeje guhana amakuru. Mu 2022, Faye yashakaga kurongora Absa nk’umugore we wa kabiri, ariko kubera uburwayi bwa mukuru we, Thierno Faye, byabaye ngombwa ko asubika ubukwe.

Gusa ku itariki ya 4 Gashyantare 2023, umubano wabo washyizweho kashe n’abagize imiryango yabo yombi.

Absa Faye, nubwo afite imbogamizi, ngo yakomeje kuba hafi y’umugabo we, wabaye Perezida wa Gatanu wa Republika ya Senegal ku myaka 44.


Spread the love