Umusore yahaye umukunzi we amafaranga yo kujya mu mahanga agezeyo amutera uwinyuma
Urukundo

Nyuma yo kugurisha utwe twose ngo abonere itike umukunzi wari ugiye mu mahanga gusa ibyo yamukoreye agezeyo ni agahomamunwa

Spread the love

Imwe mu nkuru yabaye isomo kuri benshi ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru y’uyu musore w’imyaka 25 urembejwe n’umutima n’agahinda nyuma yuko umukobwa bakundana wari ugiye mu mahanga amuhemukiye.

Nk’uko hamenyekanye amazina yuyu musore, yitwa George Washington aho uyu musore yari yiyemeje gufasha umukobwa bari bamaranye imyaka 4 bakundana ariko nyuma yo kumufasha umukobwa akamukora ibyamfura mbi.

Bivugwa ko uyu mukobwa wari usanzwe akundana n’uyu musore yari asanzwe ari umuganga. Gusa ngo yaje kubona akazi ko kujya gukora hanze mu mahanga mu gihugu cy’Ubwongereza gusa ahura n’ikibazo cyo kubura itike.

Ubwo ikibazo yagikojeje umukunzi we maze Umusore nawe yibwira inama yo kugurisha umurima we kugira ngo abonere umukunzi amafaranga azamufasha mu rugendo harimo n’itike. Uyu musore yahaye umukunzi we amafaranga yose yari yahawe maze umukobwa yurira rutemikirere yerekeza mu Bwongereza.

Nkuko uyu musore yabitangaje yavuze ko ubwo umukobwa yageraga mu mahanga yatangiye guhinduka akajya yanga kumusubiza ndetse akanga no kumwitaba amuhamagaye.

Nibwo ngo uyu mukobwa yakomeje kujya yanga kumuvugisha ariko Umusore akomeza guhatiriza, maze rimwe nibwo umukobwa yamushenguriye Umutima aho yamubwiye ko bahagarika urukundo rwabo kuko agiye gukurikirana ibijyanye n’akazi ke.

Uyu musore yabuze uko abigenza ndetse kuri ubu avuga ko aheranwe n’agahinda kubera ubugome uyu mukobwa yamweretse akigera mu mahanga.

Izindi wasoma:

Kanseri y’umwijima, ibimenyetso byayo, ikiyitera n’uko wayirinda

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya

Sobanukirwa Kanseri(Canser) ya prostate, ibimenyetso byayo, uko wayivura n’uko wayirinda

Dore icyo ibara ry’inkari risobanuye ku mikorere y’umubiri wawe n’igihe ukwiriye kujya kwa muganga

Dore ibintu 7 abantu bafata nk’ibisanzwe kandi byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda

Niba wibonaho ibi bimenyetso ihutire kwisuzumisha indwara z’umutima amazi atararenga inkombe


Spread the love