Perezida Kagame yabajijwe impamvu ku mafoto agaragara adaseka nk’abandi bayobozi ndetse n’uko yakira abantu bamunenga. Yabajijwe kandi icyo yasubiza ibinyamakuru byandika byibaza ngo “Kagame ni muntu ki?”
Ni kimwe mu bibazo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abandi mpuzamahanga bakurikiranye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasubije aseka ati “Ahari inseko bizasaba ko ngira impano yihariye cyangwa se nyitira abandi, ariko [kudaseka] bishobora kuba biza ku bw’impanuka.”
Yakomeje agira ati “Ntacyo mpisha, uwo ubona ni we ndi […] Wareba ibyo nkora, bishobora gusobanura uwo ndi we kurusha uko ngaragara […] amagambo yanjye n’ibikorwa birajyana. Uko ngaragara bishobora gutandukana n’ibikorwa cyangwa se uko ntekereza.”
Perezida Kagame yavuze ko kenshi hari abantu benshi bamufata nk’umuntu mubi, abandi bakavuga bati uko agaragara nta kibi kibirimo, ko byose biterwa n’ureba.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko imvugo nk’izi ahanini zituruka mu itangazamakuru cyane cyane iryo mu mahanga, ku buryo hari ibintu byinshi byagiye bivugwa ku Rwanda bihabanye n’u Rwanda.
Ati “Hari ibintu byagiye bivugwa kuri iki gihugu mu myaka 30 ishize, bigisubirwamo ubu. Bisobanuye ko kuri bo, nta kintu na kimwe cyahindutse. Bavuga ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage bakennye, yego turakennye ntabwo turi aho ibihugu byateye imbere biri, ariko ubwo bukene uko bwari mu 1995, mu 2000, ntabwo ariko buri mu 2024 ariko umuntu azakomeza kwandika mu itangamakuru nk’aho ibyo dufite uyu munsi, ari kimwe n’ibyo twari dufite mu myaka 25 ishize.”
Yavuze ko abo banyamakuru bakomeza kubigarura umunsi ku wundi, ku buryo bafata na Kagame wa kera bakamugereranya n’uwa none.
Ati “ Mu minsi ishize nagerageje kuzajya nseka, ahari inseko ishobora kuba atari nziza ariko ndaseka, Kagame wabonaga mu 1994, 1995, mu 2000, ntabwo nasekaga, ntacyo guseka cyari gihari. Uyu munsi kuko hari iterambere, nshobora guseka rimwe na rimwe.”
Yakomeje agira ati “Urabona mfite imvi, kera nari mfite umusatsi w’umukara, ubu mfite imvi, nshobora kugira uruhara, niba watekereza ko Kagame wabonye mu myaka 25 ishize ari kimwe n’uwa none, ni ugufata ibintu uko bitari.”
Perezida Kagame yavuze ko n’icyo gihe itangazamakuru ritakundaga uko yagaragaraga, ibihe byari bihari, nabyo byari bimeze gutyo kuko byari kuba ari ukubeshya cyangwa se kujijisha guseka kandi ibintu bitameze neza.
Ati “Kagame ubona, ukunda cyangwa se udakunda, ntaho azajya uko byagenda kose. Ntabwo nkeneye ko umuntu anyanga cyangwa ngo ankunde, mbaho wankunda utankunda.”
Yakomeje agira ati “Ntawe nkesha ukubaho kwanjye, yewe n’ibihugu bikomeye. Oya, twese turi abantu, bajya bavuga ko twaremwe n’Imana. Kuba umuntu yakumva ko yangiraho ububasha, ibyo byo ntabwo bishoboka, yewe n’abakomeye ntibandemye.”
“Bo se ni inde wabaremye? Turi hano by’igihe gito, iyo tugize amahirwe tubaho imyaka 100, abo ni abanyamahirwe, abo bavuga ibyo byose, nabo bagira igihe cyabo, bazagenda nkatwe twese. Buri wese agira umunsi we.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo myumvire ariyo yamugize uwo ariwe, agakora ibyo agomba gukora, nubwo yakora amakosa akayemera kandi akayakosora, agakora ibigirira abandi akamaro.
Ati “Kumenya ntabwo bigoye, ni njye. Ibindi twabiganira.”
UZINDI WASOMA:
#KWIBUKA30: Jenoside yakorewe abatutsi ni umuburo”-Perezida Kagame
Ubuhamya bwa Perezida Kagame kuri mubyara we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame yahishuye icyabagoye kurusha ibindi ku rugamba rwo kubohora igihugu
Wari uzi ko gufunga umusuzi ari nko kwiyahura? Sobanukirwa
Polisi irimo guhiga bukware umusore washyize viagra mu mazi y’urusengero
NESA yashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri
IGIHE