imyate
Indwara & Imiti Ubuzima

Niba ubona ibi bimenyetso ku birenge byawe bisobanuye ko ufite zimwe muri izi ndwara

Spread the love

Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo.

Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:

Ibirenge byumagaye binashishuka

Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe

Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.

Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.

Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse

Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.

Inzara zizaho utwenge

Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), ishobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.

Izindi wasoma:

Wari uzi ko gufunga umusuzi ari nko kwiyahura? Sobanukirwa

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya

Imimaro 10 ya Tungurusumu ku mubiri w’umuntu harimo no kuvura indwara zinyuranye

Dore ibintu 7 abantu bafata nk’ibisanzwe kandi byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda

Sobanukirwa indwara ya Stroke, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda

Prophet Byukurabagirane Noheli wahawe inkwenene ubwo yavugaga ko Imana yamusabye kurongora umugore wa nyakwigendera Paster Theogene yafashe ingamba nshya


Spread the love