Pasiteri Barbara Umuhoza yavuze ko yakozeho nk’umwe mu ntyoza mu birebana n’indimi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ariko ibyo yanyuzemo bigendeye ku byo yiyumviye n’ibyo yisomeye atabona uko abisobanura, mbega birenze ibarwa.
Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Benshi mu bayibonye n’amaso yabo bavuga ko batumva ukuntu iyi myaka ishize kuko bamwe babyumva nk’ibyabaye ejo.
Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yihariye kuko yakozwe hagati y’abantu basangiye igihugu aho intagondwa z’Abahutu zishe inzirakarengane z’Abatutsi basaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.
Nyuma yayo hashyizweho uburyo bwo guca imanza ngo abayigizemo uruhare bahanwe. Bitewe n’uko benshi mu bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bari baramaze guhungira mu bihugu bikomeye, byatumye hashyirwaho Urukiko Mpuzamahanga [ICTR] rwashyiriweho u Rwanda.
Umwe mu bakoze muri urukiko ni Pasiteri Barbara Umuhoza wamenyekanye cyane muri Zion Temple nk’umusemuzi wa Apotre Dr Paul Gitwaza. Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Pastor Barbara yavuze ko atazigera na rimwe yibagirwa ibintu biteye ubwoba yasomye n’ibyo yumvise.
Yagize ati: ”Nakoze muri ICTR nk’umwe mu bashinzwe ibirebana n’indimi, imwe mu nshingano nari mfite harimo kumva amwe mu majwi ya RTLM, nkabyandika, ibindi nkabishyira mu zindi ndimi.”
Uyu mubyeyi wakoze muri ICTR nk’umwe mu nararibonye mu ndimi, akomeza agira ati: ”Ariko ibyo amatwi yanjye yumvise, amaso yanjye yasomye, sinzigera mbona amagambo yo kubisobanuramo.”
Mu batanze inyunganizi harimo uwavuze ko na we yigeze guhabwa inshingano nk’izo ariko bitewe n’uburyo ibyavugwaga n’ibyari byanditswe yagombaga gukora byari biteye ubwoba, yahisemo gusezera.
Src: Inyarwanda
Izindi wasoma:
Wari uzi ko gufunga umusuzi ari nko kwiyahura? Sobanukirwa
Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya
Imimaro 10 ya Tungurusumu ku mubiri w’umuntu harimo no kuvura indwara zinyuranye
Dore ibintu 7 abantu bafata nk’ibisanzwe kandi byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda
Sobanukirwa indwara ya Stroke, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda