Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuzima Utuntu n'utundi

Kwibuka30: Yatemaga abantu akaruhuka ku Isabato, uwaduhishe ni we wahuruzaga abicanyi – Angelique Uwamwiza

Spread the love

Uwamwiza Angelique ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abavandimwe be ndetse n’ababyeyi be babicira mu maso ye, nawe arokoka mu buryo bugoye.

Uyu mubyeyi atangaza ko yavukiye mu muryango mugari w’abana icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu, ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka irindwi agiye gutangira ishuri.

Yatangiye avuga ko mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakundaga gutwara se agafungwa mu bo bitaga ibyitso, akazagaruka yarakubiswe ndetse yakomerekejwe bikomeye, gusa akagaruka.

Ubwo batangiraga kwicwa, umuryango we wahungiye ahantu habaga ibihuru, gusa nyuma bagaruka mu rugo. Ubwo bageraga mu rugo, abantu babahingiraga bari babategereje biteguye kubica, hanyuma umugore bari baturanye abategeka gukuramo imyenda bambaye yose ahita ayitwara.

Bahise babareka bahungira kuri komine yabo. Umubyeyi w’umugabo yabahurije hamwe nk’umuryango abajyana kwihisha ku rugo rw’umuturanyi. 

Ubwo babaga bihishe barazaga bagakuramo abagore n’abakobwa bakaza kugaruka barira cyane ariko uyu mwana ntiyari azi ibyababayeho, gusa bisa nk’aho babaga babafashe ku ngufu.

Nyuma interahamwe zaje kubagota muri urwo rugo bitwaje intwaro z’ubwoko butandukanye bakoreshaga. Batangiye gutoranyamo abagore n’abakobwa babafata ku ngufu imbere y’amaso yabo ku karubanda.

Abandi babajombye ibisongo mu myanya y’ibanga, bategeka abakuze barimo abakecuru kuvuza impundu, ni bwo Uwamwiza yatangiye gusobanukirwa ko bagiye gupfa.

Babafashe ku ngufu ariko babarekera aho, ndetse urwo rugo rukomeza kwakira abatutsi benshi, gusa ntibari barasobanukiwe ko uwabacumbikiye ari we wabahururizaga interahamwe zikaza kubahohotera babatoteza.

Nyuma se ubabyara ntibongeye kumubona, gusa bamenye ko yiciwe munsi y’urwo rugo ndetse akicwa n’uwabahaye icumbi ababeshya ko barinzwe nta kintu kibi kizababaho.

Haje igitero simusiga cyari cyagambiriye kubamaraho burundu, batangira kubatema ndetse bakoresha n’izindi ntwaro zirimo amahiri, ibisongo, amashoka n’ibindi bakoreshaga. Bageze kuri nyina umubyara ahetse umwana, amucira isiri ngo yiruke ariko abura imbaraga.

Babwiye nyina ngo ajishure uwo mwana ahetse, gusa n’ubundi yari ahetse umwana wamaze gupfa kuko bari bamutemye mbere.

Baje kwica abantu bakuze barashira, hasigara abana bato barimo Uwamwiza Angelique. Nyina bari bamutemye ariko agifite akuka agakomeza gusaba umwana we ngo yiruke ahunge. Batangiye gutemagura abana, ariko bahereye ku bahungu, baza kumugeraho.

Ubwo bamugeragaho, wa mugabo wabacumbikiye akajya abahururiza, yasabye ko bamureka we ntibamuteme n’abandi bana babiri babategeka kuguma muri urwo rugo avuga ko abo bana abasize nk’ikimenyetso cy’uko yabanye n’ababyeyi. 

Mu buhamya bwa Angelique, avuga ko uyu mugabo wari umwizera wo mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yirirwaga atema abantu, Isabato yatangira akamanika umuhoro, yarangira akawumanura akajya kwica inzirakarengane.

Bagumye muri urwo rugo babakoresha imirimo y’agahato, umugabo akabyuka ajya kwica, naho umugore we akabohereza kujya gusahura ibintu aho bamaze kwica abantu.

Baje guhunga urwo rugo nyuma y’uko bashakaga kuhabicira, ariko wa mugore wabakoreshaga imirimo y’agahato abakingira ikibaba ntibabica, arabajyana abambutsa umugezi arababwira ngo bagende bazagwe hakurya.

Inkotanyi zaje kubasaga muri ibyo bihe bibagoye zibajyana mu kigo kirimo abandi zitangira kubitaho zibavura ibikomere.

Uwamwiza Angelique ati “Najyaga nkunda kujya gusura uwo mugabo watwiciye umuryango muri gereza nkamubaza impamvu yanyiciye abanjye. Ubwo yamenyaga ko namaze kubyara yansabye kutagaruka kumureba”.

Ubwo Angelique yasubiraga gusura uwo mugabo akamubaza impamvu yabishe, yavuze ko yamusigaje kugira ngo abe ikimenyetso. Yaramubajije ati “Warabyaye?”, Angelique aramusubiza ngo “Narabyaye”, uwo mugabo ati “Nkeka ko unezerewe kuko umuryango wanyu urimo kugaruka”.

Yongeye kumubwira amukomeretsa cyane ati “Uzabyare abana nk’aba mama wawe ndetse bose ubite amazina y’abavandimwe bawe bapfuye ni bwo uzamenya impamvu nagusigaje”. Avuga ko atongeye kujya kumureba.

Uyu mubyeyi arashima cyane Inkotanyi zarokoye Abatutsi zikagarura Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda nk’uko yabitangarije Rose Tv Show dukesha iyi nkuru.

Izindi wasoma:

Wari uzi ko gufunga umusuzi ari nko kwiyahura? Sobanukirwa

Sobanukirwa neza iminsi y’uburumbuke(yatwariramo inda) n’uko wayibara ntakwibeshya

Imimaro 10 ya Tungurusumu ku mubiri w’umuntu harimo no kuvura indwara zinyuranye

Dore ibintu 7 abantu bafata nk’ibisanzwe kandi byangiza cyane umutima ukwiye kwirinda

Sobanukirwa indwara ya Stroke, ikiyitera, uko ivurwa n’uko wayirinda

Prophet Byukurabagirane Noheli wahawe inkwenene ubwo yavugaga ko Imana yamusabye kurongora umugore wa nyakwigendera Paster Theogene yafashe ingamba nshya


Spread the love