ubwiherero 735x400
Ubuzima

Abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu ndetse n’abarimu babo bose bajya mu bwiherero bumwe na bwo bwenda kugwa

Spread the love

Ababyeyi n’abayobozi bo mu mujyi wa Mbale muri Uganda, bahangayikishijwe n’isuku nke igaragara ku ishuri ribanza rya Busajjabwankuba aho abanyeshuri n’abarimu basangira ubwiherero 5 nabwo bugiye gusenyuka kuko muri bwo harimo n’ubudafite inzugi zo gukinga.

Amakuru yamenyekanye ni uki iki kigo gifite abanyeshuri 1,400 n’abarimu bagera kuri 22 bose basangira ubwo bwiherero 5 bwubatswe mu ngengoyimari ya Leta yo mu mwaka wa 2006-2007, kugeza magingo aya butari bwavugururwa kuko bwenda no kuriduka.

Ushinzwe ubuzima muri ako gace, Mr Joseph Byassi avuga ko mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita, abanyeshuri n’abarezi babo babyiganira kuri ubwo bwiherero kandi nta n’uburyo bworoshye buhari bwo kugabanya ubwo bwiherero abakobwa n’abahungu ahubwo bose barabusangira.

Ndetse ngo ubu bwiherero bwubatswe nyuma y’uko ubundi bubiri ikigo cyari gisanganwe bwaridutse.

Aya makuru kandi ashimangirwa n’Umuyobozi w’iri shuri, Ndagire Emima, aho avuga ko nta mahitamo nabo bafite yo gukemura icyo kibazo akaba ari nayo mpamvu abayobozi, abarimu n’abanyeshuri basangira ubwo bwiherero buhari.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bamaze kwandikira ubuyobozi bushinzwe uburezi mu mujyi kugira ngo babafashe babone ubundi bwiherero gusa ntibari babona igisubizo gikwiriye mu gucyemura icyo kibazo gikomeje guteza umusaruro nkene ku ishuri ndetse no guta ishuri kw’abana bamwe na bamwe.

Ushinzwe imiyoborere muri iri shuri, Betty Mbaga ashimangira ngo kubera kugira ubwiherero budahagije kandi nabwo butari ku kigero cyiza, bishyira ubuzima bw’anamyeshuri n’abayobozi mu kaga.

Yahya Were, umuyobozi wungirije muri komisiyo ishinzwe imiturire mu gice cy’amajyepfo y’umujyi wa Mbale, avuga ko bari gushaka abaterankunga kugira ngo barebe uko bakemura icyo kibazo gikomeje kuba ingutu kuva mu myaka ibiri ishize gitangiye kuvugwa mu itangazamakuru.


Spread the love