arton78045 cf2a8
Utuntu n'utundi

Goma: Umusirikare wo mu mutwe urinda Perezida yamishe urusasu muri Resitora hapfamo 3

Spread the love

Umusirikare wo mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu ( Republican Guard) , mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024.

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko uwo Mu-GP yinjiye muri Resitora iherereye i Majengo muri komine Karisimbi, agatangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya.

Uko kurasa byaje kuviramo urupfu abantu batatu bari abakiriya aho, imirambo yabo bishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.

Iryo yicwa ry’abo bantu ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.


Spread the love