img 20180413 wa0039 de82b e1bc9
Utuntu n'utundi

Amazina y’abandi banyapolitiki 9 bazize kurwanya Jenoside agiye kongerwa ku Rwibutso rwa Rebero

Spread the love

Minisiteri y’Ubumwe bw’igihugu iratangaza ko Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ku wa Gatandatu, itariki 13 /4/ 2024.

Minisiteri ivuga ko hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Hazamurikwa kandi igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.

Nta bikorwa bindi bisoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe mu Turere.

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki barimo Landouard Ndasingwa wabaye Minisitiri w’Umurimo n’Imibereho y’abaturage ndetse n’Umuyobozi w’ishyaka PL.

Hari kandi Charles Kayiranga wabaye Umujyanama bwite wa Minisitiri w’Ubutabera, Me Niyoyita Aloys wari wagizwe Minisitiri w’Ubutabera muri guverinoma y’inzibacyuho na Kameya André wayoboye ikinyamakuru ‘Rwanda Rushya’.

Harimo Rwayitare Augustin wari uyoboye ishami rishinzwe abimuwe mu byabo n’intambara muri Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage, Kabageni Vénantie wabaye Visi Perezida wa PL, Rutaremara Jean de la Croix wari umurwanashyaka wa PL na Ngango Félicien wari mu bagize biro politiki ya PSD.

Mushimiyimana Jean Baptiste wari mu bagize biro politiki ya PSD, Kavaruganda Joseph wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’umurwanashyaka wa PSD na Rucogoza Faustin wabaye Minisitiri w’Itumanaho n’umurwanashyaka wa MDR na bo bari muri uru rwibutso.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko abanyapolitiki 9 bishwe ubwo barwanyaga jenoside yakorewe Abatutsi bazongerwa mu rwibutso rwa Rebero mu karere ka Kicukiro mu nama nyunguranabitekerezo n’imitwe ya politiki ku ruhare rwayo mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, yabaye ku wa 22 Werurwe 2024.

Muri aba harimo Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, kuva mu 1992 kugeza mu 1993, aba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR.

Ngulinzira wari umuyoboke w’ishyaka MDR yiciwe n’ingabo za Leta n’Interahamwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro tariki ya 11 Mata 1994, nyuma y’iminsi ine hatangiye jenoside yakorewe Abatutsi.

Harimo Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa Perefegiture ya Butare. Azwiho gukora ingendo ku manywa na nijoro, akumira ubwicanyi bw’ingabo za Leta n’Interahamwe ndetse no gukoresha inama zo kwihanangiriza abatekerezaga kubwinjiramo.

Ibi Habyarimana yabikoraga mu gihe hari abashakaga ko Abatutsi bari batuye muri Butare na bo bakwicwa. Abo barimo abayobozi bakomeye nka Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango, Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu na Major Tharcisse Muvunyi wayoboraga ishuri rikuru ry’abofisiye rya Butare.

Habyarimana Jean Baptiste yishwe muri Mata 1994 ubwo yari afunzwe na guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Théodore, nyuma yo gusimbuzwa Nsabimana Sylvain ku mwanya wa Perefe wa Butare.

Abandi ni: Godefroid Ruzindana wabaye Perefe wa Kibungo, Vincent Rwabukwisi wari ufite ikinyamakuru ‘Kanguka’, Callixte Ndagijimana wayoboye Komini Mugina, Narcisse Nyagasaza wa Ntyazo na Gisagara Jean Marie Vianney wa Nyabisindu.

Minisitiri Bizimana yagize ati “Ayo mazina tuzayongera mu rwibutso rwa Rebero ariko n’ibikorwa byabo bimenyekane, bifashe kujya bishingirwaho nk’urugero.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 mu minsi 100 bizakomeza mu Turere twose, ariko ntibizarenza tariki 19/6/2024.

SRC: Bwiza


Spread the love