burkina faso akinci drone 1024x683 a364e
Utuntu n'utundi

Burkina Faso yabonye drones zikataje izifashisha mu kurwanya iterabwoba

Spread the love

Igisirikare cya Burkina Faso cyabonye indege zitagira abaderevu zisaga icumi, zigizwe ahanini n’izo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 na Bayraktar Akinci zikorwa n’uruganda rwa Baykar.

“Igeragezwa ryose ryagenze neza; Ni ishema rero kwemeza ko izo ndege zinjiye mu zikoreshwa n’ingabo za Burkina Faso, ” uyu ni Perezida Captain Traoré ubwe ubwo yashyikirizaga ibi bikoresho ingabo zirwanira mu kirere.

“TB2 ntigikenewe gusobanurwa. Yigaragaje kuva iyi ntambara yatangira kandi ndatekereza ko agashya ari Akinci yarenze ubushobozi bwa tekiniki uwayikoze yari yiteze. Yakorewe igerageza rikomeye mu bijyanye n’ubushobozi bwayo bwo gutwara, kwihangana, umuvuduko, imikorere, n’ibindi. Ibi ni ibikoresho byiza cyane, byizewe dufite ubu, ”ibi bikaba byavuzwe n’umukuru w’igihugu cya Burkina Faso.

Kuri uwo munsi, yashimye “ubufatanye buzira umuze kandi butaryarya” hagati ya Turkiya, ikora drones, na Burkina Faso.

Kugura ibi bikoresho biri mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gukomeza gushakira ibikoresho ingabo z’igihugu.

Capt. Ibrahim Traoré yerekanye inshuro nyinshi icyifuzo cye cyo guha ibikoresho bihagije ingabo, zugarijwe n’ibitero by’iterabwoba kuva mu 2015.


Spread the love