arton78061 70063
UbuzimaUtuntu n'utundi

Ngoma: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu 3

Spread the love

Imodoka yari ipakiye ibigori yavaga ahitwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yerekeza mu Karere ka Rwamagana yakoze impanuka, abantu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 11 Mata 2024. Mu bantu batatu bayipfiriyemo harimo umwana w’umuhungu, se n’undi wari uyiberereye kigingi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko, iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko.

Ati “Urebye ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko, aho yabereye ni ahantu hasa nk’ahamanuka kandi hari iteme, iryo teme barimo bararikora urebye umushoferi asa nk’uwananiwe kuringaniza umuvuduko bitewe n’uko yamanutse haruguru n’ukuntu yari apakiye aho guca ku iteme ahubwo aca ku ruhande igwamo hasi.”

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no gusuzuma ubuziranenge by’ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo ndetse nao kwirinda umuvuduko.

Izindi nkuru wasoma:

Tshisekedi ngo ababazwa cyane no kuba Perezida Kagame yubahwa n’amahanga

Perezida Kagame yahishuye icyabagoye kurusha ibindi ku rugamba rwo kubohora igihugu

Perezida Kagame yagaragaje impamvu zerekana ko amagambo ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda atari imikino

Icyo Perezida Kagame yasubije abamwita umuntu mubi ndetse utajya useka na rimwe

Prophet Byukurabagirane Noheli wahawe inkwenene ubwo yavugaga ko Imana yamusabye kurongora umugore wa nyakwigendera Paster Theogene yafashe ingamba nshya


Spread the love