arton78062 5fa84
UbuzimaUtuntu n'utundi

Niger: Aburusiya bagiye gutoza igisirikare k’igihugu

Spread the love

Abarimu ba gisirikare b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza igisirikare cy’igihugu, mu gihe Uburusiya bukomeje kongera ingufu mu karere karimo umutekano mucye ka Sahel ko mu burengerazuba bw’Afurika.

Abahinga mu bya gisirikare bageze ku murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku wa gatatu, babonetse bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo.

Umwe muri abo bahinga yabwiye televiziyo ya leta ya Niger, RTN ati: “Turi hano gutoza igisirikare cya Niger… kandi tugateza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Uburusiya na Niger.”

Aba bahinga kandi bazanye uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, nkuko icyo gitangazamakuru kibivuga.

Uku kuza kwabo gukurikiye amasezerano ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger buherutse kugirana n’Uburusiya mu kongera ubufatanye bwa gisirikare bw’ibyo bihugu.

Iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afrika cyatangiye kwiyegereza Uburusiya kuva aho igisirikare gihirikiye ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wari ushyigikiwe n’uburengerazuba, muri Nyakanga (7) mu 2023.

Cyahagaritse ubufatanye bwa gisirikare na dipolomasi cyari gifitanye n’Ubufaransa – bwahoze bukoloniza Niger – kandi, nkuko abaturanyi bacyo, Mali na Burkina Faso babigenje, cyasubiye ku Burusiya kwaka inkunga yo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam.

Izindi nkuru wasoma:

Tshisekedi ngo ababazwa cyane no kuba Perezida Kagame yubahwa n’amahanga

Perezida Kagame yahishuye icyabagoye kurusha ibindi ku rugamba rwo kubohora igihugu

Perezida Kagame yagaragaje impamvu zerekana ko amagambo ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda atari imikino

Icyo Perezida Kagame yasubije abamwita umuntu mubi ndetse utajya useka na rimwe

Prophet Byukurabagirane Noheli wahawe inkwenene ubwo yavugaga ko Imana yamusabye kurongora umugore wa nyakwigendera Paster Theogene yafashe ingamba nshya

BBC


Spread the love