zion
Akazi

Umuyobozi w’Umushinga – Project Director at ZION TEMPLE Mwulire | Mwulire :Deadline: 17-04-2024

Spread the love

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bw’itorero Zion Temple Mwulire ku bufatanye na Compassion International Rwanda buramenye abantu bose babyifuza kandi babibifitiye ubushobozi ko bwifuza gutanga akazi ku mwanya w’umuyobozi w’umushinga (Project director)RW0283 Zion Temple Mwulire uterwa inkunga na Compassion International Rwanda.

Incamake ku nshingano z’umuyobozi w’umushinga:

Umuyobozi w’umushinga ahuza ibikorwa byose byo ku mushinga kandi akayobora ibikorwa byose by’igenamigambi ryabyo.Ayobora abandi bakozi ndetse n’abakoranabushake bita kubana b’itorero.Ashinzwe ishyirwamubikorwa rya programu.

Umuyobozi w’umushinga akurikirana ibikorwa byose byo kurinda abana ihohoterwa yita ko buri mwana n’urubyiruko azwi,akunzwe,kandi arinzwe.Umuyobozi w’umushinga Atanga raporo k’umuyobozi we ariwe mushumba wa paruwasi.

Ibyo umuyobozi agomba kuba yarize

Usaba akazi agomba kuba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) muri ibi bikurikira: Administration, Management, Business Administration, Education, Rural development, Law n’ibindi bifitanye isano.

Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje:

Usaba akazi agomba: kuba ari umunyarwanda utarengeje imyaka 40, kuba ari umukristo wavutse ubwa kabiri, kuba atarakatiwe igifungo kigeze kumezi 6, kuba azi kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda n’icyongereza, kumenya igifaransa n’igiswahire byaba ari akarusho ,kuba azi gukoresha neza mudasobwa ,kuba yarigeze gukorana n’umushinga w’itorero uterwa inkunga na compassion international Rwanda byaba ari akarusho.

Ibigomba kuba biri muri Dosiye isaba akazi:

Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umushumba wa Zion Temple C.C Mwulire ,umwirondoro (CV), fotokopi y’irangamuntu ,icyemezo cy’ubuhamya cy’uko uri umukristo wavutse ubwakabiri gitangwa n’umushumba w’itorero usengeramo, icyemezo cy’umukoresha wawe wanyuma, icyemezo cy’ubuhamya cy’abantu 2 bakuzi neza kiriho na numero zabo za telephone.

Dosiye isaba akazi izoherezwa biciye kuri e-mail y’itorero ariyo: ziontempemwulire@gmail.com bitarenze kuwa 17/04/2024.Abakandida bazaba bujuje ibisabwa bazakora ikizamini cyanditse kuwa22/04/2024 bakaba bazamenyeshwa binyuze kuri telephone, email ndetse n’urutonde rukazamanikwa ku itorero Zion Temple Mwulire.

Bikorewe I Mwulire kuwa 02/04/2024

Ubuyobozi bw’itorero Zion Temple Mwulire

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste

Click here to visit the website source


Spread the love