gen rtd fred ibingira 735x400
Utuntu n'utundi

U Rwanda se urarufata ni ihene? Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda

Spread the love

Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko umutekano w’igihugu urinzwe ku buryo abahora bavuga ko bashaka gufata igihugu badateze kubigeraho, ko gufata u Rwanda atari nko gufata ihene.

Yabitangaje ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ibigo birimo icy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuva mu gihe cy’Abacengezi, hari abahoze bavuga ko bashaka gufata igihugu batangiza intambara bashaka gukomeza umugambi wa Jenoside bari batangiye ariko intambara barayitsindwa.

Ati “Hari amashusho yigeze gutambuka Abacengezi bari za Kamanyora bitoza bambaye amashara haririmbwa n’indirimbo yavugaga ngo rwigere urunsubize ako kanya ngo bagomba kugaruka bagakomeza Jenoside, Afande yarababwiye niba mwibuka, hari imirongo yajyaga aducira, renga, renga renga, renga nkumene.”

“Kurinda uwo murongo rero icyo byafashije mwebwe mukaba mwicaye hano uyu munsi mutanga umusanzu ku gihugu cyanyu, mukaba mwarabyariye igihugu, kurinda uwo murongo byabahaye kuba namwe mumaze kuba abantu bashishoza bazi ukuri. Uwo murongo n’ubu uracyakeneye kurindwa. Nimuturinde, nimutabikora tuzakambakamba tuwirindire.”

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko hari abaherutse kuvuga ngo barashaka gufata u Rwanda ariko ari amagambo gusa kuko bitashoboka.

Ati “Ni ibigambo, ngo uraje ugiye gufata u Rwanda, u Rwanda se urarufata ni ihene? Iki gihugu kiyobowe na Afande [Perezida Kagame] hariho abacyibeshyaho, bazakibaze ababigerageje. Barabigerageje abacengezi bari bafite imbaraga bava ku Gisenyi bagera aha ku Kirenge. Ariko icyabakubise ntabwo bakizi.”

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko muri icyo gihe igihugu cyari kigifite intwaro zidateye imbere, abasirikare barwanisha imbaraga gusa.

Ati “Iki gihugu ntigikinishwa.”

Yavuze ko muri iyo ntambara hari abantu bahise bajya mu mihanda, bajya kunywa inzoga ariko bakavuga ngo bafashe igihugu ariko mu gihe gito umutekano uragaruka.

Gen (Rtd) Ibingira yagaragaje ko igihe kigezweho ari uko abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari kuyihakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

FDLR ntaho yagiye

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuva mu 1994, FDLR yagiye mu mashyamba, kandi n’ubu igihari.

Ati “Ikibazo cya FDLR ntabwo ari umubare, baba batanu, baba 10, ikibazo cya FDLR ni ingengabitekerezo. Ya ngengabitekerezo yuzuye uburozi ni yo barimo kwigisha Abanyarwanda noneho bakagira n’abandi ubu bayinjiyemo noneho bayishyigikiye. Ari mu Burundi ari na Congo barayishyigikiye rwose.”

Yavuze ko ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga aho umusirikare yihanganira ko mugenzi we bamukura mu modoka bakamubaga bakamuteka azira uko asa, bidashoboka mu Rwanda.


Spread the love