eddy kenzo bari mu rukundo 735x400
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yemeje urukundo rwe na Min. Phiona Nyamutoro anahishura ko byabyaranye

Spread the love

Umuhanzi Edirisa Musuuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo, yemeje umubano we udasanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro, Phiona Nyamutoro.

Hahize iminzi Eddy Kenzo ahakana ko yaba ari mu rukundo na Minisitiri Phiona Nyamutoro.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari ari mu gitaramo Eid Show cyabereye ahazwi nka Comedy Store muri Uganda, Eddy Kenzo yemeje ko ari mu rukundo na Minisitiri Phiona ndetse ko banafitanye umwana.

Ubwo yari ageze hagati aririmbira abari bitabiriye icyo gitaramo, Eddy Kenzo yaje kubatungura ababwira ibyo amatwi yabo atari yarumvishe nyuma y’uko bari bamusabye kuvuga hejuru y’umubano we na Minisitiri Phiona.

Yagize ati: “Ndashaka kubamenyesha ko Hon. Phiona Nyamutoro ari umuntu w’ingenzi kuri njye kandi dufitanye umwana.”

Eddy Kenzo yatangaje ibi nyuma y’uko atangarije televisiyo imwe yo muri Uganda ko afite abandi bana nyuma ya Maya na Aamal bazwi mu itangazamakuru.

Nyuma yo gutangaza ko yabayaranye naMinisitiri, amakuru yatangiye gucicikano ko uwo mwana yaba ari umuhungu gusa aba babyeyi (Eddy Kenzo, Phiona) bakomeje kugenda babinyomoza.

Umubano wa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro watangiye kujya hanze nyuma y’uko bajyanye ku kigo cy’amashuri gusura umukobwa wa Eddy Kenzo.

Nyuma y’aho bongeye kugaragara bari kumwe mu ruhame, ibintu byazamuye inkuru mu binyamakuru bigiye bitandukanye.

Nk’aho ibyo bidahagije, Eddy Kenzo yaherekeje Phiona Nyamutoro mu irahira ryo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro ryabaye mu kwezi gushize mbere y’uko uyu muhanzi aza i Kigali mu gitaramo cya Platini.


Spread the love