imodoka impanuka 735x400
Ubuzima Utuntu n'utundi

Impanuka ikomeye yahitanye uwari utwaye moto yabereye ahaherutse kubera indi yahitanye abari bavuye gushyingura

Spread the love

Ikamyo yo muri Kenya yagonganye n’umuntu wari utwaye moto mu muhanda Kigali- Gatuna, ahita ahasiga ubuzima, mu mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kivuruga, Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2024, hafi saa Moya z’ijoro, ubwo iyi kamyo yavaga i Kigali yerekeza ku Mupaka wa Gatuna.

Ababonye iyi mpanuka babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ikamyo yagendaga mu mukono utari uwayo, igahura n’ umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura amatungo ku giti cye, agahita ahasiga ubuzima.

Umwe mu baganiriye na kiriya gitangazamakuru, yagize ati “Moto yavaga i Gatuna, uyitwaye agiye kuvura itungo ry’umuturage ahitwa mu Maya. Yahise ahura n’ikamyo itari mu mukono wayo iramugonga ahita apfa.”

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, wihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kujya batanga amakuru kuri polisi hakiri kare mu gihe babonye imodoka igendera mu mukono utari uwayo.

Ati “Yego impanuka yabaye, turihanganisha abagize ibyago. Iyi kamyo yagendaga mu mukono utari uwayo igonga moto. Abaturage turabasaba kujya batanga amakuru kuri Polisi hakiri kare mu gihe babonye imodoka zigenda mu mukono utari uwazo, cyane izivuye ku Mupaka wa Gatuna”.

Umuhanda Kigali-Gatuna uherutse kubamo indi mpanuka, aho imodoka nini yagonze abantu babiri bari bavuye gushyingura, na bo bagahita bahasiga ubuzima.

Umurambo w’uwari utwaye iyi moto wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.


Spread the love