screenshot 20240413 233523 1 6419011713046520
Imyidagaduro

Uburanga bwa Corina Mrazek uzahagararira Espanye muri Miss World 2025 – AMAFOTO

Spread the love

Mu gihe ibihugu byinshi bikataje mu gutoranya abazabihagararira mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’Isi w’umwaka utaha, Espanye nayo yamaze gutora ugomba kuyiserukira.

Kuwa Kane w’iki cyumweru tariki 11 Mata 2024, nibwo umunya-Espanye Corina Mrazek w’imyaka 23 y’amavuko yatorewaga guzahagararira iki gihugu mu irushanwa rya Miss World rizaba ku nshuro ya 72, ahigitse bagenzi be 50 bari bahataniye iri kamba.

Corina afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukerarugendo, akaba umukorerabushake mu bigo bitandukanye bitanga ibiribwa muri Espanye. Kuri ubu, uyu mukobwa akora akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege.

Igisonga cya Miss Corina cya mbere ni Charlotte Harrison, naho Maria Arcos, Miss World Granada, akaba igisonga cya kabiri.

Corina Mrazek yanyuze abagize akanama nkemurampaka bakimukubita amaso, bitewe n’ubwiza bwe butangaje bwitamuruye cyane ubwo yabyinaga imbyino gakondo yo mu muco wa Canariya.

Amaze kwambikwa ikamba ry’Umwamikazi mushya, Corina yaragize ati: “Iri joro ni ikigaragaza amezi menshi yo gukora cyane. Uru rugendo rwose rwahinduye ubuzima bwanjye.”

Mrazek yahawe ikamba na Paula Pérez, umudogiteri wari uhagarariye Espanye mu iserukamuco/irushanwa rya Miss World World ubwo ryabaga ku nshuro ya 71, rikabera mu Buhinde mu ntangiriro z’uyu mwaka. Paula, yabashije kugera mu 12 ba mbere, aba uwa 3 ku mugabane w’u Burayi.

Miss World Espagne, Corina Mrazek azitabira irushanwa rya Miss World ku nshuro ya 72, biteganijwe ko rizaba mu mezi ya mbere ya 2025.Ni mu gihe Nyampinga w’Isi wambaye ikamba kugeza ubu, ari Krystyna Pyszková ukomoka muri Repubulika ya Czech.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Miss Corina Mrazek watorewe kuzahagararira igihugu cya Espanye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi riteganyijwe umwaka utaha:

screenshot 20240413 233846 1 9635361713046520

screenshot 20240413 233523 1 6419011713046520

screenshot 20240413 233538 1 1962951713046520

screenshot 20240413 233433 1 6609381713046520

screenshot 20240413 233826 1 5441071713046520

screenshot 20240413 234327 1 7028551713046521

screenshot 20240413 234745 1 3907331713046548

screenshot 20240413 234133 1 432811713046549

screenshot 20240413 233620 1 2218111713046548

screenshot 20240413 232928 1 899081713046444


Spread the love